skol
fortebet

Wa Mugore winjiye mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Champions League yambaye utwenda two kogana yavuze umukinnyi wamugiriye irari cyane

Yanditswe: Sunday 02, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Kinsey Wolanski waraye ukoze agashya ubwo yinjiraga mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Champions League, Liverpool yatsinzemo Tottenham ibitego 2-0,yavuze ko umusore ukiri muto witwa Harry Winks ariwe wamurangariye cyane kurusha abandi bakinnyi.

Sponsored Ad

Kinsey Wolanski yavuze ko ubwo yinjiraga mu kibuga umukino uri kuba yagerageje kuraranganya amaso mu bakinnyi akabona Harry Winks ariwe wamugiriye irari cyane.

Uyu Kinsey Wolanski yinjiye mu kibuga yambaye akenda ko kogana ndetse yageze ubwo agakurura yerekana bimwe mu bice bye by’ibanga ubwo yinjiraga mu kibuga umukino ugahita uhagarara.

Kinsey Wolanski asanzwe ari umukunzi wa Vitaly Zdorovetskiy uzwi cyane mu gukora ibiganiro by’ubusambanyi kuri You Tube ndetse yashinzwe urubuga rwa Internet rwitwa Vitaly Uncensored arirwo uyu mugore yinjiye mu kibuga ari kwamamaza kuri aka kenda ko kogana yari yambaye.

Abinyujije kuri Instagram,Kinsey yashyizeho ifoto ari gukurwa mu kibuga umukinnyi Harry Winks yamuhanze amaso arangije arabaza ati “Ese narangaje cyane uyu nimero umunani ?.






Kinsey yavuze ko yarangaje cyane Winks

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa