skol
fortebet

Wa mugore ushaka gushyira hasi Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu yamukoreye kikamubabaza cyane

Yanditswe: Thursday 10, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli Jasmine Lennard ushaka gushyira hasi Cristiano Ronaldo afatanyije na Kathryn Mayorga umushinja kumufata ku ngufu,yabwiye abanyamakuru ko Cristiano Ronaldo yamuteye ubwoba ko azaha se amafoto ye yambaye ubusa.

Sponsored Ad

Jasmine Lennard wahoze akundana na Cristiano Ronaldo mu myaka 10 yashize,yavuze ko yamusabye ko bakomeza gukundana arabyanga niko kumukanga amubwira ko amafoto yamufotoye yambaye ubusa agiye kuyoherereza se.

Yagize ati “Namusabye ko yamvira mu buzima,ambwira ko azoherereza papa amafoto yanjye nambaye ubusa.

Mfite message nyinshi yanyoherereje ansaba guceceka.Naramubwiye ngo funga umunwa ibi ntibyakumurwa n’amafaranga.Nanze kuba umukozi we.Ndabizi benshi mu bakobwa ntibabishobora."

Jasmine Lennard yavuze ko yavuganye na Kathryn Mayorga wareze Cristiano Ronaldo ko yamufashe ku ngufu ndetse ngo yamuhaye ibihamya bifatika bizashyira hasi Ronaldo agafungwa.




Jasmine Lennard yatangaje ko Cristiano yamuteye ubwoba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa