skol
fortebet

Wari umubabaro mwinshi ku muryango wa Papy Faty n’inshuti ze ubwo bamusezeragaho bwa nyuma[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 10, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi w’umurundi Papy Faty uherutse kugwa mu kibuga ari gukina agapfa yashyinguranywe icyubahiro ukuri uyu wa gatanu 10 Gicurasi 2019 mu irimbi rya Mpanda mu mujyi wa Bujumbura.

Sponsored Ad

Papy Faty yaguye mu kibuga tariki 25 z’ukwezi gushize kwa Mata arigukinira ikipe ya Malanti Chiefs yo mu bwami bwa eSwatini.

Faty yatabarutse afite imyaka 28 yari asanzwe agira uburwayi bw’umutima ari nabwo bivugwa ko bwamuhitanye.

Mu mafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ejo ku wa kane, umurambo we ugeze i Bujumbura wakiriwe n’abo mu murwango we, barimo umwana we w’umukobwa n’umugore we.

Indwara y’umutima yivuganye uyu musore, yari amaze igihe ayirwara kuko yamufashe ubwo yakiniraga ikipe ya Bidvest Wits. Hari n’amakuru avuga ko iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yahisemo gutandukana na we kubera iki kibazo.

Iyi ndwara kandi yari yaratumye areka guhamagarwa mu kipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu rugamba, gusa ubwo iyi kipe yakinaga na Gabon mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, yinjiye mu kibuga asimbura nyuma yo kongera guhamagarwa mu kipe y’igihugu cye.

Papy Faty yigeze gukinira ikipe ya APR FC ya hano mu Rwanda, yitabye Imana aguye mu gihugu cya Eswatini (Zwaziland) aho yakinaga.






Ibitekerezo

  • Nifatanije numuryango wuwo muvandimwe imana ibahe imbaraga kandi turamusabira ngo imwakire *

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa