Kigali

Wayne Rooney yagiriye inama ikomeye Paul Pogba

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 August 2018 Yasuwe: 3612

Umukinnyi Wayne Rooney wakoze amateka mu ikipe ya Manchester United yagiriye inama Paul Pogba ko adakwiriye gutegereza ko Jose Mourinho amuzamurira urwego rw’imikinire ahubwo akwiriye kwirwanaho.

Uyu musore w’Umufaransa ukomeje kunengwa na benshi mu bakunzi ba Manchester United kubera imyikinire ye,yagiriwe inama na kabuhariwe Rooney wahamije ibigwi muri iyi kipe ko agomba kwishakamo ibisubizo byo kuzamura urwego rwe rw’imikinire aho gutegereza ko umutoza we Mourinho yamuzamura.

Rooney yabwiye Pogba ko akwiriye kwirwanaho aho gutegereza ubuhanga bwa Mourinho

Yagize ati “Paul Pogba ni umukinnyi ukomeye gusa akwiriye kwizamura aho gutegereza ko umutoza Mourinho amuzamura.Benshi bavuga ko Mourinho akwiriye kuzamura imikinire ye gusa Pogba akwiriye kubyikorera akereka abamunenga ko afite ubushobozi bwo gufasha Manchester United.”

Pogba yitwaye neza mu gikombe cy’isi mu Burusiya ariko kuva yagaruka mu ikipe ya Manchester United yahise asubira ku rwego rwo hasi nk’urwo yariho umwaka ushize.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manzi Thierry na Niyonzima Olivier baheruka gusezererwa na Rayon Sports...

Abakinnyi babiri Rayon Sports iheruka gusezerera barimo Manzi Thierry wari...
25 June 2019 Yasuwe: 2067 0

Paul Pogba yiyemeje kwisubirira mu ikipe ya Juventus gukinana n’umukinnyi...

Umufaransa Paul Pogba arifuza gusubira mu ikipe ya Juventus yavuyemo mu...
25 June 2019 Yasuwe: 2454 0

Luis Suarez yasekeje benshi kubera ibyo yakoreye umunyezamu wa Chile...

Benshi mu bakunzi ba ruhago bemeje ko umukinnyi Luis Suarez ashobora kuba...
25 June 2019 Yasuwe: 4509 0

Cristiano Ronaldo yongeye guca ibintu kubera amafoto yashyize hanze ari...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus yongeye gutuma benshi bacika...
25 June 2019 Yasuwe: 3909 0

Louis Van Gaal yemeje ko Lionel Messi ariwe utuma FC Barcelona idatwara...

Umutoza Louis Van Gaal watoje amakipe akomeye arimo Ajax,FC...
25 June 2019 Yasuwe: 2651 2

AFCON 2019: Mali yahinduye isura y’igikombe cy’Afurika mu gihe Cote d’Ivoire...

Ikipe ya Mali yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi...
25 June 2019 Yasuwe: 2703 1