skol
fortebet

Wayne Rooney yandagaje ikinyamakuru The Sun giherutse kumushinja gusohokana n’umukobwa muri Canada

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Wayne Rooney ukina muri DC United muri US ariko wamamaye mu Bwongereza mu ikipe ya Manchester United na Everton,yarakajwe n’inkuru y’ikinyamakuru giherutse gutangaza amakuru y’uko yasohokanye n’umukobwa w’ikizungerezi muri Canaa mu mujyi wa Vancouver.

Sponsored Ad

Rooney usigaye aba wenyine muri US nyuma y’aho umugore we Coleen Rooney afashe umwanzuro wo kugaruka mu bwongereza n’abana be,yafotowe ari kumwe n’umukobwa w’ikizungerezi mu masaha y’ijoro ageze ku kinyamakuru The Sun gishya kitanzitse.

Uyu mukinnyi yavuze ko ari miseke igoroye atigeze asambana n’uyu mukobwa ahubwo ngo ari umufana wamusabye ko yamusinyira ka autograph ndetse ngo nta kintu na kimwe cyabaye muri ririya joro ryo kuwa Gatanu.

Yagize ati “The Sun birahagije.Nta kintu na kimwe cyabaye hagati yanjye n’uriya mukobwa muri ririya joro I Vancouver.Ntabwo ninjiye njyenyine n’uriya mukobwa muri hoteli nijoro.Uriya mukobwa wafotowe n’umwe mu bafana benshi nahuye nabo bansaba ko nabasinyira ndetse tukanifotozanya.

Iriya nkuru yose yari igamije kunsebya.Ni iyo kunteranya n’umuryango wanjye kandi siniteguye kubyinjiramo.

Rooney yamaze gusinyira ikipe ya Derby County nk’umukinnyi n’umutoza ndetse azayigeramo mu kwezi kwa Mutarama 2020.

Amakuru avuga ko iyi nkuru ikimara gusohoka,umugore wa Rooney yahise amusanga muri USA barahangana cyane ko yamubabariye inshuro nyinshi icyaha cyo gushurashura.Uyu mugore ngo yamusabye ko agomba guhita asesa amasezerano ye na DC united niba ashaka ko bakomeza kubana nk’umugabo n’umugore.





Rooney yamaganye ikinyamakuru The Sun yashinje gushaka kumuteranye n’umugore we

Ibitekerezo

  • Rooney,kimwe n’abandi ba Stars hafi ya bose,arashurashura.UBUHEHESI (adultery) bukorwa n’abashakanye millions and millions ku isi yose.Muribuka ibyo president Clinton yakoreye umukobwa.
    Bibabaza Imana cyane kubona abantu bakuba na zero amategeko yayo dusanga muli bible.Ntacyo bibabwiye.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa