skol
fortebet

Wayne Rooney yasohokanye ku mazi umugore we byavugwaga ko benda gutandukana [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 24, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Wayne Rooney wahoze akinira amakipe akomeye nka Manchester United na Everton mu bwongereza,yaciye ibihuha byavugaga ko agiye gutandukana n’umugore we Coleen,amusohokana ku mucanga wa Barbados.

Sponsored Ad

Rooney wabaswe n’inzoga ndetse mu minsi ishize zamukoresheje ibara ku kibuga cy’indege,yongeye kwiyunga n’umugore we Coleen bari bamaze iminsi badacana uwaka.

Rooney aherutse kugaragara ari gusangira inzoga n’umukobwa mu kabari ko mu mujyi wa Florida,bamarana amasaha menshi ndetse bimukira mu kandi,byatumye umugore we Coleen arakara cyane ndetse amara iminsi atambaye impeta y’isezerano.

Rooney ukina mu ikipe ya DC United muri US,yarasinze cyane ubwo yari avuye mu mujyi wa Riyadh,bituma akora amahano ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege I Washington,ashaka kujya gukanda ku nzogera ziburira abantu ko habaye inkongi y’umuriro,abashinzwe umutekano baramubuza bituma ajyanwa gufungwa muri gereza yamazemo amasaha 4.

Umugore wa Wayne Rooney Coleen yamwise igicucu ndetse arakazwa bikomeye n’ubu businzi bukabije bwe aho yamufatiye ingamba zikarishye zirimo kumutegeka ko atazongera kugira aho asomera icupa batari kumwe.

Kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru nibwo Rooney n’uyu mugore we ndetse n’umuhungu we w’imfura Kai bagaragaye ku mucanga wa Barcados bari kurya ubuzima.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa