Kigali

Wayne Rooney yatangaje amagambo ashobora kumuteranya na bagenzi be bakinannye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 November 2018 Yasuwe: 1524

Rutahizamu w’Umwongereza Wayne Rooney,yatangaje ko hari abakinnyi bahoze bakinira Ubwongereza bafitiye ishyari abana bari gukina mu ikipe y’igihugu muri iyi minsi kubera ko bari kubarusha kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga kandi nta mazina akomeye bafite.

Rooney uherutse gukina umukino wa nyuma mu Bwongereza,yavuze ko hari abahoze bakinira Ubwongereza batemera ko Ubwongereza buri gukina neza kurusha uko bakinaga ndetse yemeza ko hari abahoze ari abakinnyi b’Ubwongereza bafitiye ishyari abari kuyikinira muri iyi minsi.

Rooney yavuze ko hari abahoze bakinira ikipe y’ Ubwongereza bafitiye ishyari abana bari kuyikinamo ubu

Yagize ati “Navuganye na bamwe mu bahoze bakinira Ubwongereza bahakana ko Ubwongereza buri kwitwara neza muri iyi minsi.Ibyo ni ibinyoma,simbyemera.Ubu ndi umufana,ndashaka ko Ubwongereza bukomeza kwitwara neza.Nzahora nishimira ko nakiniye Ubwongereza igihe kinini.”

Rooney yavuze ko ikipe y’Ubwongereza ihagaze neza kurusha izindi zose zahamagawe kuva mu mwaka wa 1990 cyane ko uyu mwaka babashije kurangiza ku mwanya wa 4 mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Usengimana Faustin kuri ubu utari ufite ikipe yagaragaye mu myitozo ya...

Umukinnyi ukina mu mutima w’aba myugariro Faustin Usengimana kuri ubu...
21 February 2019 Yasuwe: 284 0

Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe umutoza Maurizio...

Myugariro wa Chelsea Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe...
21 February 2019 Yasuwe: 1350 0

Micheal Sarpong niwe watowe nk’umukinnyi mwiza witwaye neza muri...

Rutahizamu ukomoka muri Ghana Sarpong Micheal niwe watowe nk’umukinnyi mwiza...
21 February 2019 Yasuwe: 1048 0

Atletico Madrid yatsinze Juventus yibikira impamba ikomeye ishobora...

Ikipe ya Atletico iri mu nzira nziza yo kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza...
21 February 2019 Yasuwe: 1147 0

Umukinnyi Dele Alli yabenze umukunzi we mu ibanga amusimbuza uwo bahuriye...

Umwongereza Dele Alli ukinira ikipe ya Tottenham yabenze umukunzi we Ruby...
20 February 2019 Yasuwe: 3152 0

Jules Ulimwengu yavuze byinshi ku rugendo rwe muri Rayon Sports n’umukinnyi...

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports watangiye kwigarurira abafana kubera...
20 February 2019 Yasuwe: 3232 0