skol
fortebet

Wayne Rooney yatangaje amagambo mabi yabwiwe na Jose Mourinho akamukomeretsa cyane

Yanditswe: Friday 23, Nov 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Wayne Rooney wamamaye mu ikipe ya Manchester United yatangaje ko ubwo yari akiyirimo umutoza wayo jose Mourinho yamukuye mu ikipe yagombaga gukina umukino wa nyuma wa w’igikombe cya Carabao Cup bagombaga guhura na Southampton amusaba kuza guterura igikombe gusa.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino Manchester United yatsinzemo Southampton ibitego 3-2,Jose Mourinho yasabye Rooney kuza guterura igikombe gusa aho kumushyira mu bakinnyi bagombaga gukina uyu mukino,bituma yiheba yumva ko ntacyo akimaze muri Manchester United.

Yagize ati “Hari igihe kigera ukibaza niba ukiri umukinnyi mwiza wakomeza gukina umupira w’amaguru,ukishidikanyaho.Ninjiye mu kibuga habura umunota umwe ngo umupira urangire ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League twatsinze Ajax ndetse no kuri Southampton.Mourinho yarambwiye ati “Ndashaka ko uterura igikombe gusa.”Byarambaje bituma numva ko ngomba kwerekeza ahandi.”

Wayne Rooney asigaye akina mu ikipe ya DC United nyuma yo kugurishwa na Everton yakinagamo,yamuburiye umwanya uhagije wo gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa