skol
fortebet

Wayne Rooney yatangaje bimwe mu bintu abantu batari bazi kuri Manchester United ya Ferguson

Yanditswe: Friday 19, Oct 2018

Sponsored Ad

Wayne Rooney yatangaje ko umutoza Sir Alex Ferguson atigeze na rimwe ayobora urwambariro rwe nkuko bamwe babikeka,ahubwo yabihaye abakinnyi 5 barimo nawe ndetse avuga ko ibyo abantu bavuga ko Manchester United yakinaga isatira ku bwa Ferguson atari byo kuko bo bakinaga Counter attack.

Sponsored Ad

Wayne Rooney uhagaze neza mu ikipe ya DC United muri USA, yatangarije ikinyamakuru cyitwa Men In Blazers TV, ko agitozwa na Sir Alex Ferguson,hari abakinnyi 5 bari bashinzwe kumenyereza abakinnyi bashya kugira ngo badakora amakosa ndetse nawe yari muri bo.

Yagize ati “Abakinnyi barimo njyewe,Ryan Giggs, Gary Neville, Paul Scholes, Rio Ferdinand twari tuzi umuco wa Manchester United ndetse twifuza ibyiza gusa kuri yo.Nitwe twiyoboreraga urwambariro ndetse nta mukinnyi wabaga yaduca muri humye ngo ateze akavuyo.

Nitwe twayoboraga urwambariro ubwacu,ntabwo Ferguson yigeze yifuza kubyikorera.Twizeraga cyane umutoza ndetse tukiyobora.”

Nubwo Sir Alex Ferguson yasinyishije abakinnyi bari bafite amazina akomeye nka Cristiano Ronaldo, Carlos Tevez, Nani na Dimitar Berbatov,nta n’umwe wari wemerewe kurenga kuri aba basore 5.

Wayne Rooney yatangaje kandi ko ibivugwa ko Manchester United yahoze ikina isatira atari byo kuko no mu gihe cya Ferguson bacungiraga kuri Counter attack.

Yagize ati “Abantu bakomeje kuvuga ko twasatiraga cyane,nyamara si ko byari bimeze.Imikino myinshi twayitsindiraga kuri Counter attack.Amakipe menshi twayatsindiraga ku muvuduko twari dufite.Niko twakinaga kuri Arsenal.Twari dufite ikipe yari yubakiye ku kwiba umugono kandi byaraduhiraga.”

Wayne Rooney yatsindiye Manchester United ibitego 253 mu mikino 559 ndetse yayifashije gutwara ibikombe byinshi birimo 5 bya Premier League na UEFA Champions League.




Rooney yavuze ko we na bagenzi be 5 aribo bari bayoboye Manchester United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa