Kigali

Wayne Rooney yatangaje ikintu Van Gaal yarushaga Sir Alex Ferguson muri Manchester United

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 March 2019 Yasuwe: 2152

Umukinnyi Wayne Rooney wubatse amateka mu ikipe ya Manchester United yatangaje ko umutoza Louis Van Gaal wirukanwe muri Manchester United agasimburwa na Mourinho ko yari umuhanga mu gupanga abakinnyi mu kibuga (tactics) kurusha umunyabigwi Sir Alex Ferguson.

Rooney yavuze ko Umuholandi,Louis Van Gaal yari mwiza ku byerekeye,gupanga abakinnyi mu kibuga ndetse no gushyira buri mukinnyi ku murongo mbere y’umukino.

Yagize ati “Gutozwa na David Moyes byaradutunguye ariko ibyo yakoze mu myaka 10 yamaze muri Everton byari byiza cyane.

Louis van Gaal niwe muhanga mu gupanga abakinnyi nakoranye nawe.Ku byerekeye kuzamura urwego rw’umukinnyi hejuru mu buryo bwo kugarira no gufasha buri mukinnyi kumenya inshingano ze yari abizi cyane.Yashakaga ko ubwugarizi n’ubusarizi biba ku rwego rwo hejuru.”

Ferguson wubatse amateka muri Manchester United,yayitoje imikino 1,226,ayifasha gutwara ibikombe 38 mu gihe mu myaka ibiri Van Gaal yayitoje imikino 103 ayifasha gutwara FA Cup ndetse asiga ayifashije gutsinda ku kigero cya 52 ku ijana.


Rooney yavuze ko ibyerekeye tactics Van Gaal yarushaga Ferguson

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sergio Ramos yanze gutumira mu bukwe bwe Cristiano Ronaldo bakinannye igihe...

Myugariro akaba na kapiteni wa Real Madrid Sergio Ramos amaze iminsi...
14 June 2019 Yasuwe: 4382 0

Ikipe ya Real Madrid yasinyishije umukinnyi wakuriye muri Fc Barcelone...

Ikipe ya Real Madrid yamaze gusinyisha Takefusa Kubo ufatwa nka Messi...
14 June 2019 Yasuwe: 4144 0

Abafana ba Real Madrid baririmbye izina ry’umukinnyi bifuza ko ubuyobozi...

Mu muhango wo kwereka abafana kabuhariwe Eden Hazard,ubuyobozi bw’ikipe ya...
14 June 2019 Yasuwe: 4984 0

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus ku mafaranga igomba guhabwa...

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus ku mafaranga igomba guhabwa,...
14 June 2019 Yasuwe: 1534 0

Abafana ba Real Madrid buzuye stade ikiniraho baje kwakira kabuhariwe Eden...

Umukinnyi Eden Hazard yakiriwe nk’umwami mu ikipe ya Real Madrid kuko...
14 June 2019 Yasuwe: 2990 0

Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinze Marines FC mu gihe APR FC yababajwe...

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutera intambwe itajegajega mu gikombe...
13 June 2019 Yasuwe: 6483 2