Kigali

Wayne Rooney yatangaje ikipe aha amahirwe yo kwegukana UEFA Champions League uyu mwaka

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 August 2018 Yasuwe: 2440

Umukinnyi Wayne Rooney wamamaye mu ikipe ya Manchester United yatangaje ko abona ikipe ya Juventus ariyo izegukana igikombe cya UEFA Champions uyu mwaka kubera intwaro ziremereye yaguze zirimo kabuhariwe Cristiano Ronaldo.

Uyu rutahizamu usigaye akina mu ikipe ya DC United yabwiye ikinyamakuru CNN ko Juventus ifite amahirwe menshi yo kwegukana UEFA Champioons League kubera ko yazanye imbaraga mu busatirizi bwayo burangajwe imbere na Cristiano Ronaldo.

Rooney na Cristiano Ronaldo barakinannye muri Manchester United

Yagize ati “Ndizera ko Ronaldo azakora nkibyo amaze imyaka 10 akora.Azatsindira ibitego byinshi Juventus kandi ndemeza ko uyu mwaka nta kabuza izeguka igikombe cya UEFA Champions League.Ronaldo ni umukinnyi mwiza,ukora cyane kandi uhora ari kumwe n’umuryango we.”

Ronaldo yazamuye igikundiro cya Juventus ndetse ku mukino aheruka gukina batsinda Chievo Verona ibitego 3-2,abawurebye bari benshi kurusha indi mikino yose mu mupira w’amaguru w’Ubutaliyani.

Rooney yavuze ko Ronaldo azahesha Juventus Champions League y’uyu mwaka

Rooney yavuze ko icyemezo Ronaldo yafashe cyo kwerekeza mu ikipe ya Juventus cyari gikwiriye ndetse bizamuzamurira urwego mu mikino iri imbere.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abajura 3 bafashwe bagiye kwiba mu rugo rw’ umuherwe David Beckham

Abagabo batatu bambaye masks bafashwe na camera za CCTV bari kugerageza...
22 October 2018 Yasuwe: 955 0

Vidic wahoze ari kapiteni wa Manchester United yatangaje rutahizamu...

Myugariro Nemanja Vidic wabaye kapiteni wa Manchester United ubwo yatozwaga...
22 October 2018 Yasuwe: 1453 0

Perezida wa FC Barcelona yavuze byinshi ku byerekeye kugarura Neymar...

Umuyobozi wa FC Barcelona,Josep Maria Bartomeu yavuze ko nta gahunda bafite...
22 October 2018 Yasuwe: 1017 0

Bimenyimana Bonfils Caleb yihaye intego ikomeye muri uyu mwaka...

Rutahizamu wa Rayon Sports uhagaze neza cyane,Bimenyimana Bonfils Caleb...
22 October 2018 Yasuwe: 1424 0

Umwarimu yaciye umutwe umukunzi we wanze ko bashyingiranwa

Umwarimu witwa Shyngys Bekenov w’imyaka 26 ukomoka muri Kazakhstan,yakoze...
22 October 2018 Yasuwe: 667 0

Abatoza babiri bazavamo usimbura Julen Lopetegui muri Real Madrid bamaze...

Ikipe ya Real Madrid iri mu nzira zo kwirukana umutoza wayo Julen Lopetegui...
22 October 2018 Yasuwe: 1611 0