skol
fortebet

Wayne Rooney yatangaje umukinnyi w’umuhanga kurusha abandi mubo yakinannye nabo mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Wayne Rooney waraye akinnye umukino wa nyuma mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza,yatangaje ko umukinnyi mwiza kurusha abandi mubo bakinannye muri iyi kipe y’igihugu ari Steven Gerrard.

Sponsored Ad

Rooney yaraye akinnye umukino wa 120 mu ikipe y’igihugu wo kumusezerano ubwo Ubwongereza bwatsindaga USA ibitego 3-0 mu mukino wa gishuti aho yaboneyeho gusezera ku bakunzi b’iyi kipe y’igihugu bari baje ku kibuga cya Wembley.

Ubwo yaganiraga na Sky Sports,Rooney yemeje ko mu bakinnyi yahuriye nabo mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza,Steven Gerrard ariwe wamukoze ku mutima cyane kubera ubuhanga yari afite.

Yagize ati “Muri Manchester United umukinnyi twakinannye wari mwiza kurusha abandi ni Scholes mu gihe mu ikipe y’Ubwongereza ari Steven Gerrard.Igihe umukino wabaga watugoye n’igihe twatakazaga Beckham na Rio,yaradufashije cyane.

Rooney yavuze ko umukino wamushimishije mu ikipe y’Ubwongereza ari uwa gicuti batsinzemo Argentina ibitego 3-2 mu gihe uwamukomereye ari uwo bahuye na Espagne agasimbuzwa ku munota wa 40 adakoze ku mupira.

Wayne Rooney yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ariwe uyoboye abayitsindiye ibitego byinshi kuko yayitsindiye ibitego 53 byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa