skol
fortebet

Wayne Rooney yatunguye benshi kubera umukinnyi yatangaje ko ari uwa mbere ku isi

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Wayne Rooney wakiniye Manchester United ndetse akayibera kapiteni yatunguye benshi ubwo yatangarizaga kimwe mu binyamakuru byo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ko umukinnyi wa mbere ku isi ari Lionel Messi aho kuba Cristiano Ronaldo bakinanye igihe kirekire.

Sponsored Ad

Rooney uherutse kwerekeza mu ikipe ya DC United avuye muri Everton yatangarije ikinyamakuru cyitwa Barstool Sports ko nta mukinnyi uhwanye na Messi ku isi,abanyamakuru barumirwa bamubajije impamvu avuga ko nta muntu wageze ku byo yagezeho mu mupira w’amaguru.

Rooney yatangaje benshi kubera ko yirengagije Ronaldo bakoranye

Yagize ati “Messi na Ronaldo bombi n’abakinnyi beza gusa kuri njye Messi niwe mukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi.”

Rooney yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ku isi kuko bose bari bazi ko agiye kuvuga Ronaldo bakinanye ndetse bombi bagatsinda ibitego 118 mu mikino 292 aho babitsemo ubwoba benshi mu bakunzi ba ruhago.

Rooney yemeje ko Messi ari we mwami wa ruhago ku isi yose

Rooney yigeze gushwana na Cristiano Ronaldo mu gikombe cy’isi cya 2006 ubwo uyu Mwongereza yakandagira Cristiano Ronaldo amuhesha ikarita itukura.

Ibitekerezo

  • murumva se adafite impamvu yabivuze

    murumva se adafite impamvu yabivuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa