skol
fortebet

Wayne Rooney yatutswe n’umugore we nyuma yo gufungwa azira gusindira ku kibuga cy’indege

Yanditswe: Tuesday 08, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Wayne Rooney wamenyekanye mu Bwongereza mu makipe nka Manchester United,aherutse gutabwa muri yombi ari ku kibuga cy’indege kubera ubusinzi bukabije,byatumye umugore we Coleen amutuka bikomeye.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ukunze kwandagazwa n’agatama cyane,aherutse gutabwa muri yombi na Polisi yo muri Leta ya Virginia muri US imumarana amasaha 4,kubera kubangamira abagenzi mu ndege abitewe n’ubusinzi bukabije yavanze n’ibinini bisinziriza bigatuma ashaka gukanda inzogera zitabaza (Alarm) ku kibuga cy’indege kandi bikorwa n’abashinzwe umutekano gusa.

Ubwo abapolisi bazaga kumuta muri yombi kubera gushaka kuvuza izi nzogera ziburira abantu ku kibuga cy’indege,Rooney yahise abatuka kuri ba nyina bituma atabwa muri yombi ndetse acibwa amande nyuma yo gufungwa amasaha ane.

Umugore wa Rooney, Coleen yababajwe n’iki gikorwa cy’ubusinzi bwe ku buryo bukomeye,byatumye amutukira kuri telefoni avuga ko atajya yumva inama amugira,cyane ko yari yaramubujije kugira aho ajya batari kumwe.

Umwe mu bantu ba hafi ya Coleen yabwiye abanyamakuru ko yamubujije kujya hanze batari kumwe kubera ko azi neza ko akunze kugira imyitwarire idahwitse.

Yagize ati “Yamubwiye ko adakwiriye kujya hanze batari kumwe.Yababajwe no kumva ibyamaubayeho asaba ko bahita bamuzana mu rugo.Yamwise igicucu kubera ko yakoze ibikorwa bigayitse.Yamusabye kutazongera gukora amakosa kuko bibangamira umubano wabo.”

Rooney yatawe muri yombi ubwo yari avuye Riyadh mu kwamamaza amarushanwa ya Formula E byatumye nyuma y’aho anyway liquor zimumerera nabi nibwo yakoze amahano yo gushaka kuvuza inzogera za Alarm I Washington kandi bikorwa n’abashinzwe umutekano gusa.

Rooney usigaye akina mu ikipe ya DC United muri USA,yasabye imbabazi abashinzwe umutekano wo ku kibuga cy’indege bamufunze amasaha 4 ndetse bamuciye amande y’amapawundi 72.


Wayne Rooney yatutswe n’umugore we kubera ubusinzi bukabije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa