skol
fortebet

Wenger yatangaje amagambo akomeye ashobora kumushyira mu mazi abira

Yanditswe: Monday 06, Nov 2017

Sponsored Ad

• Manchester City yatsinze Arsenal ibitego 3-1
• Arsene Wenger yatangaje ko umusifuzi Micheal Oliver wayoboye umukino we na Manchester ku munsi w’ejo yagize uruhare mu kuba yaratsinzwe ibitego 3-1.
• Wenger ntiyemeranyije n’abasifuzi ku gitego cya 2 n’icya 3.
• FA ishobora gufatira Wenger ibihano nyuma yo gutangaza amagambo akomeye ku basifuzi

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsene Wenger ashobora guhabwa ibihano nyuma yo kuvuga ko umusifuzi Micheal Oliver yari ku rwego rwo hasi ndetse bizagorana gutsinda Manchester City nikomeza gufashwa n’abasifuzi.

Mu kiganiro yagiranye na Skysports ku munsi w’ejo nyuma yo gutsindwa na Manchester City ibitego 3-1,Wenger yashinje kwitwara abasifuzi kwitwara nabi ku bitego 2 yatsinzwe.

Yagize ati “Ubwo byari 2-1 twari mu mukino ndetse twari mu nzira yo kwishyura gusa igitego cya 3 cyabayemo kurarira kwagaragariraga buri wese cyatumye dutakaza umukino.Umwaka ushize nabwo natsindiwe Etihad ibitego 2 byose byabayemo kurarira.Biragaragara ko urwego rw’imisifurire rugenda rudindira.Turabizi ko Sterling akunda kwigwisha cyane mu rubuga rw’amahina n’uyu munsi yabikoze ahabwa penaliti itari ikwiriye.Abasifuzi baracyafite akazi kenshi ko gukora.”

Wenger yavuze ko ku gitego cya 3 umusore David Silva watanze umupira wa nyuma yari yaraririye ndetse byamutunguye kuba abasifuzi batabibonye kandi byagaragariraga buri umwe.

Nyuma yo gutangaza aya magambo akomeye,benshi bategereje umwanzuro wa FA kuko itajya yorohera abatoza batangaza byinshi ku bijyanye n’imisifurire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa