skol
fortebet

Wenger yavuze amagambo mabi kuri Guardiola baracakirana kuri iki cyumweru

Yanditswe: Saturday 24, Feb 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Arsenal,Arsene Wenger yatangaje ko abavuga ko umutoza Guardiola ari umuhanga bibeshya ko ikimugira umuhanga ari uko agura abakinnyi bahenze kandi bakomeye.
Arsenal yatwaye FA cup mu mwaka w’imikino ushize
Aya magambo uyu mutoza wa Arsenal yayatangaje ku munsi w’ejo ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup iyi kipe izahuramo na Manchester City kuri iki cyumweru kuri stade Wembley.
Yagize ati “Ntabwo ari ubuhanga bwe,reba Barcelona na (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Arsenal,Arsene Wenger yatangaje ko abavuga ko umutoza Guardiola ari umuhanga bibeshya ko ikimugira umuhanga ari uko agura abakinnyi bahenze kandi bakomeye.

Arsenal yatwaye FA cup mu mwaka w’imikino ushize

Aya magambo uyu mutoza wa Arsenal yayatangaje ku munsi w’ejo ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup iyi kipe izahuramo na Manchester City kuri iki cyumweru kuri stade Wembley.

Yagize ati “Ntabwo ari ubuhanga bwe,reba Barcelona na Manchester City yatoje zose zifite abakinnyi bakomeye. Mugomba kwemera ko imikinire y’ubu yahindutse,amakipe asigaye agura abakinnyi bakomeye.Nibyo tugerageza kwigisha abakinnyi bacu uko bakina uko dushaka gusa imikinire y’ubu isigaye igengwa n’abakinnyi ikipe yaguze.Abakinnyi umutoza afite nibo bamufasha gutsinda mu gihe kera ubuhanga bw’umutoza aribwo bwamufashaga gutsinda.

Wenger yashyize yemera ko umukino w’ubu ari ugushora amafaranga ku isoko cyane ko ubwo yatwaraga ibikombe yafashwaga n’imyumvire ye.

Arsenal izahura na Manchester City ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Carabao Cup,igikombe kimwe rukumbi Wenger ataratwara mu bikinirwa Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa