skol
fortebet

Wigan yasezereye Manchester City, abatoza bakozanyaho [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Wigan ikomeje kwerekana ko ifite urufunguzo rwo gutsinda Manchester City muri FA Cup ,nyuma yo kuyisezerera mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere iyitsinze igitego 1-0 ndetse iyihesha ikarita itukura. Mu nshuro 3 ziheuka guhuza aya makipe muri FA Cup,Wigan yatsinze Manchester City harimo iyo yayitwaye iki gikombe muri 2013.
Igikomeje gutangaza benshi ni ukuntu iyi kipe ya Wigan ikunda guhura na Manchester City iri mu bihe byiza,ikaba ariyo iyitsinda mu gihe ibindi bigugu byose biba (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Wigan ikomeje kwerekana ko ifite urufunguzo rwo gutsinda Manchester City muri FA Cup ,nyuma yo kuyisezerera mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere iyitsinze igitego 1-0 ndetse iyihesha ikarita itukura.

Mu nshuro 3 ziheuka guhuza aya makipe muri FA Cup,Wigan yatsinze Manchester City harimo iyo yayitwaye iki gikombe muri 2013.

Igikomeje gutangaza benshi ni ukuntu iyi kipe ya Wigan ikunda guhura na Manchester City iri mu bihe byiza,ikaba ariyo iyitsinda mu gihe ibindi bigugu byose biba byayinaniwe.

Wigan ikina mu cyiciro cya Gatatu mu Bwongereza,ibaye ikipe ya 3 ihuye na Manchester City muri uyu mwaka w’imikino ntibashe kuyibona igitego .

Manchester City yahawe ikarita itukura ku munota wa 45 w’umukino ihawe myugariro Fabian Delph, byatumye Wigan ikomeza gusatira ndetse birayihira ku munota wa 79 ubwo myugariro Kyle Walker yatakazaga umupira ugasanga rutahuzamu Will Grigg agashyiramo iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Ibyishimo byari byose ku Kibuga DW Stadium cya Wigan

Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye,abatoza b’amakipe yombi Pep Guardiola na Paul Cook bashatse kurwanira mu rwambariro kubera kutavuga rumwe kuri iyi karita yahawe Delph ku munota wa nyuma w’iki gice.

Uretse aba batoza,rutahizamu Sergio Aguero yashatse kurwana n’abafana ba Wigan binjiye mu kibuga nyuma y’umukino abashinzwe umutekano baratabara.

Uko amakipe azahura muri 1/4 cya FA Cup:

Leicester v Chelsea
Manchester United v Brighton
Sheffield Wednesday na Swansea v Rochdale na Tottenham
Wigan v Southampton








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa