Kigali

Wilfried Zaha ari mu mazi abira kubera ibyo yakoreye Arsenal

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 October 2018 Yasuwe: 2048

Rutahizamu wa Crystal Palace, Wilfried Zaha yandikiwe ubutumwa bw’iterabwoba n’abafana ba Arsenal bamubwira ko bazamwica we n’umuryango we nyuma yo gushinjwa kwigusha,agahabwa penaliti yatumye banganya na Arsenal ibitego 2-2.

Uyu rutahizamu yababaje imitima y’abakunzi ba Arsenal ku Cyumweru Taliki ya 28 Ukwakira 2018,ubwo yari ahanganiye umupira na Granit Xhaka ku munota wa 83,akaza kugwa mu rubuga rw’amahina byatumye umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza na Luka Milivojevic.

Abafana ba Arsenal ntibishimiye iyi penaliti yahawe Zaha byatumye bajya ku mbuga nkoranyambaga bamwandikira ubutumwa bumukorera irondaruhu ndetse bamubwira ko bazamwica we n’umuryango we.

Zaha abinyujije kuri Instagram yavuze ko ubuzima bwe bumeze neza nubwo abafana ba Arsenal bamufitiye urwango ndetse yifuriza imiryango yabo ibyiza.

Yagize ati “Mwe mwafashe umwanzuro wo kugira ivangura ry’uruhu,mukifuza ko umuryango wanjye wapfa,njye imiryango yanyu ndayifuriza ibyiza.Ubuzima bwanjye bumeze neza nubwo munyanga.”


Abafana ba Arsenal bababajwe na penaliti yahawe Zaha

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yateye intambwe ikomeye iyiganisha ku gutwara igikombe cy’irushanwa...

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda mu mikino ihuza ingabo...
20 August 2019 Yasuwe: 2202 0

Akayabo k’amamiliyoni y’u Rwanda yagurishijwe mu cyamunara umwambaro Barack...

Hari ibyamamare biba byarambaye umwambaro,bikarangira ugurishijwe bitewe...
20 August 2019 Yasuwe: 940 0

Rutanga Eric Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yahishuye impamvu...

Nyuma y’uko umutoza w’umunya – Brazil atandukanye n’ikipe ya Rayon Sports...
20 August 2019 Yasuwe: 2568 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Cote...

Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko yamaze gusinyisha myugariro Kouame Dynho,...
20 August 2019 Yasuwe: 622 0

Jurgen Klopp yatangaje impamvu ikomeye yatumye Liverpool itagarura...

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp yatangaje ko bifuzaga kugarura umukinnyi...
20 August 2019 Yasuwe: 1764 0

Romelu Lukaku yatangaje umukinnyi bakinanaga muri Manchester United yifuza...

Rutahizamu mushya wa Inter Milan,Romelu Lukaku amaze iminsi yandikira...
20 August 2019 Yasuwe: 2391 0