skol
fortebet

William Gallas wahoze ari kapiteni wa Arsenal yahishuye ukuntu Senderos yatinyaga Drogba bikomeye

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

Umufaransa William Gallas wahoze ari kapiteni wa Arsenal yavuze ko iyo Chelsea yajyaga guhura na Arsenal,myugariro Philippe Senderos bakinanaga ukomoka mu Busuwisi yagiraga ubwoba bwinshi mbere y’umukino,akabira icyuya ndetse akavugishwa.

Sponsored Ad

Gallas yabwiye ikinyamakuru RMC Sport ko uyu mugenzi we bakinanaga mu bwugarizi yatinyaga guhura n’amakipe akomeye mu Bwongereza nka Manchester United na Chelsea gusa iyi kipe yakinagamo rutahizamu Didier Drogba yayitinyaga kubi kuko yamuhaga akazi gakomeye.

Yagize ati “Nzi neza Senderos,mbere y’imikino imwe n’imwe, yakundaga kuvuga amagambo adahwitse,wabonaga ari kubira icyuya nk’umuntu utameze neza.Hari abakinnyi yatinyaga.Namubonye turahura na Chelsea aho yari yataye umutwe nk’umuntu uri mu kibuga,kubera gutinya Didier Drogba.

Iyo yabaga ari mu kibuga,nta mbaraga yabaga afite ndetse nta nubwo yakinaga neza ariko iyo twabaga turi kuganira umukino warangiye niwe wabaga atuyoboye.”

William Gallas yambuwe ubukapiteni bwa Arsenal,ubwo yariraga ayo kwarika nyuma y’umukino banganyije na Birmingham City ibitego 2-2, ku wa 23 Gashyantare 2008,yanga kuva mu kibuga abandi bagiye mu rwambariro kare,birakaza Wenger.

Senderos uri muri ba myugariro batakunzwe n’abafana ba Arsenal kubera amakosa yakoraga akayitsindisha,asigaye akina muri shampiyona ya USA ,mu ikipe ya Houston Dynamo.


William Gallas yavuze ko Senderos yatinyaga abakinnyi barimo Drogba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa