skol
fortebet

Willian yatangaje amagambo agaragaza ko yangaga Conte cyane

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Willian ukina aca ku ruhande mu ikipe ya Chelsea yongeye kugaragaza ko yangaga umutoza we Antonio Conte uherutse kwirukanwa ubwo yavugaga ko iyo ataza kwirukanwa yari kuva mu ikipe ya Chelsea agashaka ahandi ajya gukina.

Sponsored Ad

Willian wari umaze iminsi ashakishwa n’amakipe akomeye arimo Manchester United,FC Barcelona na Real madrid yavuze ko yiyemeje kuguma muri Chelsea kubera ko yirukanye Conte aho yemeje ko ubu aba atakiyibarizwamo iyo uyu Mutaliyani atirukanwa.

Willian ntiyishimiye uko yakoranye na Conte

Yagize ati “Ese nari kuguma muri Chelsea iyo Conte aba akiyirimo?Nta mahirwe mbiha.Ntabwo nari kuhaguma.Nifuzaga gukina kuko ndi muri Chelsea kuko nkunda gukina kandi nzayivamo ari ujo ibinsabye.”

Willian yabanje mu kibuga mu mukino ufungura shampiyona Chelsea yatsinzemo Huddersfield ibitego 3-0 aho yemeje ko gukorana na Sarri ari byiza kurusha uko yakoranye na Conte wamwimye umwanya akawuha abataramurushaga umupira.

Willian ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe muri Chelsea ndetse ari mu bakinnyi igenderaho we na Hazard,N’golo Kante n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa