skol
fortebet

Wojciech Szczesny yatangaje inama yagiriwe na Ronaldo yatumye akuramo penaliti ya Gonzalo Huguain

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Juventus, Wojciech Szczesny yatangaje ko kuba yarakuyemo penaliti ya rutahizamu wa AC Milan,Gonzalo Huguain yabitewe n’inama yagiriwe na Ronaldo yo gusohoka mu izamu mbere y’uko atera.

Sponsored Ad

Mu mukino wahuje AC Milan na Juventus,Gonzalo Huguain yahushije penaliti yakuwemo n’uyu munyezamu wa Juventus, Wojciech Szczesny,wemeje ko yabifashijwemo n’inama yagiriwe na Cristiano Ronaldo mbere y’uko uyu munya Argentina atera.

Szczesny yavuze ko Cristiano yamugiriye inama yatumye akuramo penaliti

Yagize ati “Nzi neza uko Gonzalo Huguain atera penaliti.Ronaldo yambwiye ko nkwiye kugenda mbere y’uko atera kuko agira amashoti aremereye,bimfasha gukuramo penaliti ye.”

Mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki ya 11Ugushyingo 2018, nibwo AC Milan yari yakiriye Juventus ku kibuga cya San Siro mu mukino warangiye ku ntsinzi ya Juventus y’ibitego 2-0 birimo kimwe cya Cristiano Ronaldo na Mario Mandzukic.

Gonzalo Huguain yahawe ikarita y’umutuku muri uyu mukino,nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo yarangiza agatuka umusifuzi bituma amuha itukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa