skol
fortebet

Xavi yahishuye umukinnyi abona yamusimbura muri FC Barcelona

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Xavi Hernamdez wakoze amateka muri FC Barcelona ndetse kuri ubu iyi kipe ikaba yarabuze umuntu wamusimbura ngo agere ikirenge mu cye,yagiriye inama iyi kipe ye ko ikwiriye kwerekeza mu ikipe ya PSG ikagura umusore w’Umufaransa Adrien Rabiot kuko abona yamusimbura.

Sponsored Ad

Nyuma yo kugenda kwa Xavi FC Barcelona yagerageje gushaka abakinnyi benshi barimo Andre Gomez,Rakitic n’abandi gusa ntabwo baragera ku rwego rwa Xavi ariyo mpamvu yabwiye FC Barcelona kujya gushaka uyu musore.

Xavi akunda cyane Rabiot

Xavi yagize ati “Rabiot ni umukinnyi mwiza uri ku rwego rwo hejuru mu mikinire.Yakina neza mu kibuga hagati ndetse agafasha Barca.FC Barcelona isinyishije Rabiot yayifasha kugera kuri byinshi.”

Xavi yabwiye El Mundo Deportivo ko ibimaze iminsi bivugwa ko Barcelona ishaka Rabiot byagakwiye kuba impamo ikamugura,ntiyitware nko mu minsi ishize ubwo yananirwaga kugura Antoine Griezmann kandi bari bamaze igihe bavugana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa