skol
fortebet

Xavi yandagaje Mourinho kubera imikinire ye yo kugarira cyane

Yanditswe: Tuesday 23, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunyabigwi Xavi Hernandez wahoze akinira FC Barcelona,yavuze ko umutoza Jose Mourinho akina umukino mubi atakwifuza ko ikipe atoza yakina ndetse adakunda imyitwarire ye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wabaye umunyabigwi mu ikipe ya Espagne ndetse no muri Barca yatangarije ikinyamakuru Corriero dello sport ko nta kintu na kimwe yakwigira ku mitoreze ya Mourinho kubera ukuntu akina yugarira cyane.

Xavi yavuze ko nta kintu yakwigira ku mitoreze ya Mourinho

Yagize ati “Mourinho ni umutoza w’umuhanga mu kugarira cyane.Gukina na Inter yatozaga byari bigoye cyane.Ni imikinire ye ndetse yayikoresheje muri Chelsea na Real Madrid.Yita kuri buri kantu kose ndetse afunga buri mwanya wose ku buryo nta wamenera mu bwugarizi bwe.Sinkunda imikinire ye kandi sinakwifuza ko ikipe ntoza yakina kuriya.”

Xavi ukina mu ikipe ya Al Sadd yo muri Qatar,azarangiza amasezerano ye mu mwaka wa 2020 aho byitezwe ko azahita atangira gutoza nkuko bagenzi be barimo Thierry Henry,Frank Lampard na gerrard babitangiye.

Xavi yakiniye Barcelona imikino 767 ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye birimo UEFA Champions League 4,ndetse afasha Espagne kwegukana igikombe cy’isi 2010 na Euro 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa