Kigali

Yannick Mukunzi yagize icyo avuga ku rukundo rwe na Miss Iradukunda Liliane n’ibindi bimwerekeyeho bitari bizwi[AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 29 October 2018 Yasuwe: 4052

Yannick Mukunzi ukinira Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi yasubije ibibazo byari biteye amatsiko abamuzi ndetse anatanga igisubizo kirambye ku rukundo rumaze iminsi ruvugwa gahati ye na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane.

Ikibazo cy’urukundo rwe na Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane n’ibindi bitandukanye , Yannick Mukunzi yabisubirije mu kiganiro Samedi Detente gica kuri RBA cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukwakira. Uyu musore ukundwa n’abakobwa batari bake hano mu Rwanda ndetse hakaba hari nabigeze kumurwarira indege, yavuze ko rwose nta rukundo yigeze agirana na Miss Iradukunda Liliane.

Yannick yavuze ko babonanye bwa mbere ubwo bose bari batumiwe kuri Radio atanazi ko ahahurira na we.

Yavuze ko abatangaje ko bashobora kuba bakundana babeshye ndetse ko byamubabaje cyane kuko afite umukunzi. Yannick afite umwana w’umukobwa ufite imyaka 2 uretse ko atabana na nyina w’umwana we gusa ariko barateganya kubana kuko yifuza ko bazajya gusezerana imbere y’amategeko.

Uyu musore n’ubwo akina umupira w’amaguru akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro nk’imideli ndetse no kwamamariza ibigo bitandukanye, abantu benshi bibazaga ku hazaza he amaze guhagarika gukina umupira w’amaguru , we akaba yasubije ko umunsi yabiretse azaba umushabitsi agacuruza, akaba yifuza ko yazajya acuruza imodoka.

Nkuko mu buzima bwari wese bigenda, umuntu agira uwo afataho urugero, Yannick we avuga ko uwamukundishije umupira w’amaguru ari umunya-Brazil Ronaldo de Assis Moreira wamamaye cyane nka Ronaldinho Gaucho wabiciye bigacika muri ruhago. Uyu yakiniye amakipe atandukanye y’iwabo muri Brazil , akinira Paris Saint Germain yo mu bufaransa , akinira FC Barcelona yo muri Esapagne na AC Milan yo mu butariyani ndetse yanatwaye ibihembo bitandukanye bya FIFA harimo na Ballon d’Or mu 2005.

Ku bijyanye n’abakinnyi afana i Burayi ku isonga haraza Paul Pogba ukinira Manchester United itozwa na José Mário dos Santos Mourinho Félix (José Mourinho), amukundira ko ari umunyadukoryo ahantu hose ari.

Yannick Mukunzi yamaze kumvikana n’ikipe ya Sandviken ikina mu cyiciro cya gatatu muri Suède. Igisigaye ni uko iyi kipe yaganira na Rayon Sports ubundi ibiganiro ku mpande zombi byagenda neza akazayerekezamo muri Mutarama 2019.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uwizeyimana Bonaventure yigaragaje cyane mu gace ka kabiri ka La Tropicale...

Uwizeyimana Bonaventure yaje ku mwanya wa 3 mu gace ka 2 k’irushanwa rya La...
22 January 2019 Yasuwe: 1413 0

Indege yari itwaye umukinnyi mushya wa Cardiff FC yakoze impanuka

Benshi mu bakunzi ba ruhago ku isi bari mu gahinda gakomeye batewe n’urupfu...
22 January 2019 Yasuwe: 1798 0

Mukura VS yatakaje amafaranga menshi mu mikino nyafurika yabuze...

Abakinnyi ba Mukura VS bararira ayo kwarika kubera ko ikipe yabo yashoye...
22 January 2019 Yasuwe: 1942 1

Munyaneza Didier yatsindiye igihembo cya mbere muri La Tropicale amissa...

Umusore Munyaneza Didier wayoboye igihe kinini agace ka mbere k’isiganwa rya...
21 January 2019 Yasuwe: 1857 0

Thierry Henry yasabye imbabazi umukinnyi yatutse kuri nyirakuru

Umutoza wa AS Monaco yatangiye kwibasira abakinnyi b’ikipe bahanganye, kuko...
21 January 2019 Yasuwe: 1938 0

Mangwende yatangaje abakinnyi babiri yifuza ko havamo umwe umusimbura muri...

Myugariro Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yatangaje ko yamaze...
21 January 2019 Yasuwe: 3531 0