skol
fortebet

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric baraye batawe muri yombi

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

• Biravugwa ko Yannick Mukunzi na Rutanga Eric baraye batawe muri yombi
• Polisi ikomeje gukurikirana abagize uruhare mu cyaha cyakoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho

Sponsored Ad

Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwamaze guta muri yombi abasore babiri bakinira ikipe ya Rayon Sports Mukunzi Yannick na Rutanga Eric kubera gukekwaho gufatanya icyaha n’umutoza wabo Karekezi Olivier we watawe muri yombi ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

Nyuma yo guta muri yombi Olivier Karekezi kubera gukekwaho ibyaha bikoreshejwe Ikoranabuhanga n’itumanaho, biravugwa ko Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bakinira Rayon Sports nabo baraye batawe muri yombi na Police ahagana saa tanu z’ijoro ryakeye nkuko amakuru agera ku umuryango abyemeza.

Aba basore kimwe na Karekezi Olivier barakekwaho ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga aho bivugwa ko bashakaga kugambanira ikipe y’igihugu Amavubi kugira ngo itsindwe na Ethiopia kubera agapingane kari hagati y’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent n’abahoze ari abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bayigejeje mu mikino ya CAN 2004.

Intandaro y’aka gapingane no guhangana hagati ya Degaule n’aba bagacishijeho,ni uko yavuze ko ikipe y’igihugu muri iyi minsi ikinisha umutima no kwitangira igihugu kubera ari abanyarawanda mu gihe Amavubi ya kera yari arimo abanyamahanga gusa,ibintu byababaje abakinnyi benshi bakiniye ikipe y’igihugu kera ariyo mpamvu bashatse ko Ethiopia isezerera Amavubi kugira ngo Degaule abone ko yibeshye gusa biza kurangira Amavubi agiye muri CHAN 2018 ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2 yatsinze Ethiopia.

Umuryango wagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege ntibyakunda gusa turacyakurikirana iyi nkuru.

Aba basore bombi bagaragaye ku mukino ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mukura VS 0-0,ku munsi w’ejo kuri stade ya Kicukiro.

Iyi Dosiye biragaragara ko ishobora kujyamo abakinnyi benshi kuko bivugwa ko na Bakame,Faustin n’abandi bagikurikiranwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa