skol
fortebet

Yannick Mukunzi nyuma yo gusezerana mu mategeko n’umukobwa babyaranye yagaragaje ishema aterwa n’umuryango we[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 23, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Yannick Mukunzi umukinnyi wa Rayon sports n’ikipe y’igihugu Amavubi numwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite bakina mu kibuga hagati, nyuma yuko asezeranye n’umukunzi we yagaragaje ibyiyumviro bye ku muryango we.

Sponsored Ad

Yannick yari amaze igihe kinini mu rukundo na Iribagiza Joy basezeranye ndetse bakaba banafitanye umwana w’umuhungu witwa Ethan Mukunzi.

Ubwo yamaraga gusezerana na Joy , Yannick yatangarije itangazamakuru ko ariwe mukobwa yakunze cyane ko kandi ari na Mama w’umwana we. Akomeza avuga ko impamvu nyamukuru yo gushaka gusiga asezeranye ari ukugirango nibiba ngombwa ko ajyana umuryango we I burayi bitazamugora mu gihe azaba ahakorera.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yasohoye amafoto yaranze gusezerana kwe na Iribagiza Joy. Yavuze ko afite ishimwe ku Uwiteka ku bwo ku ntambwe nshya bagezeho.

Biteganyijwe ko Yannick Mukunzi azerekeza muri Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède tariki 23 Mutarama 2019, akayisinyira amasezerano y’umwaka umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa