Kigali

Yannick Mukunzi yakomoje ku cyo yifuza ku mukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 1 September 2019 Yasuwe: 5438

Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden, Yannick Mukunzi ngo afite amatsiko yo kureba umukino wa mbere uzahuza Rayon Sports na APR FC nyuma y’ibyabaye kuri aya makipe basa n’abagurana abakinnyi.

Rayon Sports na APR FC ni amakipe akomeye kandi y’amakeba, ahora ahananiye ibikombe, gusa ntibyari bimenyerewe ko umukinnyi umwe ava mu ikipe imwe akajya muri mukeba kandi indi ikimukeneye, cyangwa se akaba yava muri imwe akiyifitiye amasezerano akerekeza muri mukeba.

Mu myaka yashize byabagaho ariko ntabwo byari cyane, uyu mwaka byo byafashe indi ntera. APR FC yaguze abakinnyi batatu bari basoje amasezerano muri Rayon Sports, barimo Manzi Thierry wari kapiteni, Niyonzima Olivier Sefu na Mutsinzi Ange Jimmy wanze kongerera iyi kipe amasezerano.

Undi wanazamuye igitutu hagati y’aya makipe ni Manishimwe Djabel wari ufite amasezerano ya Rayon Sports akavuga ko agiye kwerekeza muri Gor Mahia maze Rayon Sports ikamurekura, bidatinze bakamubona mu mwenda w’umukara n’umweru, nyuma ye hanagiyeyo Bukuru Christophe wabwiye iyi kipe ko yerekeje muri Bugesera FC.

Kugura aba bakinnyi n’abandi bavuye mu yandi makipe, APR FC yahise isezerera abakinnyi 16, muri bo 6 Rayon Sports yahise ibagura ari bo; Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Nshimiyiman Amran, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude na Sekamana Maxime.

Ibi byabaye byatumye ihangana hagati y’aya makipe risa niryiyongera, ari nayo mpamvu Yannick wakiniye aya makipe yombi(yavuye muri APR FC yerekeza muri Rayon Sports mbere yo kujya muri Sweden) avuga ko yumva afite amatsiko yo kureba uyu mukino.

Yagize ati“bitewe n’ibyabaye nanjye ndifuza kuwureba, ni umukino nanjye nshaka kureba kuko uzaba ari umukino ukomeye, ukuntu abakinnyi bahinduranyije navuga ko umukino uzaba ukomeye, abakinnyi bavuye muri APR FC bajya muri Rayon Sports ni abakinnyi beza, n’abakinnyi bavuye muri Rayon Sports bajya muri APR FC ni abakinnyi beza.”

Birashoboka ko aya makipe azahura bwa mbere mu mikino y’igikombe cy’Agaciro iteganyijwe guhera tariki ya 13 Nzeri, ariko bashobora kuzahura amakipe yombi adafite abakinnyi bayo bose kuko abenshi bahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru, irushanwa rizatangira bamaze iminsi 3 basoje umukino wa nyuma bazakina na Seychelles i Kigali tariki ya 10 Nzeri 2019.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu gikomeye nyina aherutse kumusaba

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatangarije umunyamakuru Piers Morgan wa ITV...
17 September 2019 Yasuwe: 3362 0

Filimi Haruna Niyonzima yagaragayemo igiye gushyirwa hanze

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi,Haruna Niyonzima yamaze kwinjira muri...
17 September 2019 Yasuwe: 1703 0

Peter Sagan ashyigikiye ubusabe bw’u Rwanda bwo kuzakira shampiyona y’isi yo...

Umwe mu bakinnyi ba mbere ku isi mu gusiganwa ku magare,Peter Sagan ukomoka...
17 September 2019 Yasuwe: 1015 0

Umujinya wa Aubameyang nyuma yo kwishyurwa na Watford watumye avuga...

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,yarakajwe cyane no...
17 September 2019 Yasuwe: 3943 1

Umutoza Klopp yatangaje ikintu kigiye kuzatuma ava muri Liverpool...

Umutoza wa Liverpool witwa Jurgen Klopp yatangaje ko nubwo ari kubaka...
17 September 2019 Yasuwe: 4188 0

Umutoza ugiye kuza mu ikipe ya Rayon Sports yatangiye kunuganugwa

Ikipe ya Rayon Sports ikeneye umutoza usimbura Robertinho umaze amezi make...
17 September 2019 Yasuwe: 5369 0