Kigali

Yannick Mukunzi yifatanyije n’abakinnyi ba Rayon Sports agaragaza n’ikosa batagomba gukora imbere ya Rivers

Imikino   Yanditswe na: 19 April 2017 Yasuwe: 3109

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya APR FC, Yannick Mukunzi yifuruje ikipe ya Rayon Sports amahirwe mu mukino wo kwishyura bafitanye Rivers United ndetse anasaba abakinnyi b’iyi kipe kutagira ikosa na rimwe bakora ryatuma batsindwa cyangwa iyi kipe ikinjira mu mukino mbere yabo.

Yannick Mukunzi abona ikipe ya Rayon n’ubwo yatsindiwe muri Nigeria ariko abakinnyi bayo ndetse n’umutoza wabo bose bafite ubushobozi bwo gusezerera iyi kipe bakaba bagomba kwirinda ikosa iryo ari ryo ryose kuko baramutse bageze mu mikino y’amatsinda yaba ari ishema ku Rwanda.

Ati "Ikintu nasaba abakinnyi ba Rayon Sports ni uko bakwishyiramo ko byose bishoboka, kuko bageze mu mikino y’amatsinda yaba ari amateka twanditse. Twabonye FC Barcelona yishyura ibitego 6, ibitego 2 nkeka ko ataribyo byananira ikipe ya Rayon Sports kuko ibifitiye ubushobozi. Bazitegure neza Imana izabafasha bakomeze. Ikindi bazirinde kurangara nk’uko barangaye muri Nigeria bagatsindirwayo, nibinjira mu mukino mbere yayo byanze bikunze bazanayisezerera.’ Yannick Mukunzi aganira n’ikinyamakuru Umuryango

Umukino ubanza ikipe ya Rivers United yatsindiye Rayon Sports muri Nigeria ibitego 2-0, umukino wo kwishyura ukaba uzabera mu Rwanda i Kigali kuri Stade Amahoro kuwa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2017. Ikipe ya Rayon Sports kugira ngo igere mu mikino y’amatsinda ikaba isabwa gutsinda byibuze iyi kipe ya Rivers United ibitego 3-0.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Byinshi ukwiriye kumenya kuri Livepool na Real Madrid zirakina uyu...

Umunsi wari utegerejwe na benshi wageze aho amakipe yahize ayandi mu...
26 May 2018 Yasuwe: 115 0

AS Kigali inyagiye Bugesera biyifasha gusatira APR FC

Ikipe ya AS Kigali igaragaje ko igifite gahunda yo guhanganira igikombe cya...
25 May 2018 Yasuwe: 1302 0

Reba amafoto ya bamwe mu bagore n’abakunzi b’abakinnyi ba Real Madrid na...

Ku munsi w’ejo nibwo kuri stade ya NSC Olimpiyskiy Stadium iherereye mu mugi...
25 May 2018 Yasuwe: 3903 0

Mayweather yongeye kwifotoza afite akayabo k’ amadolari umukobwa ari...

Kabuhariwe mu iteramakofe Floyd Mayweather yongeye kwereka isi yose ko ari...
25 May 2018 Yasuwe: 1874 0

Cristiano Ronaldo yatangaje myugariro wamugoye kurusha abandi

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo umaze gutsinda ibitego birenga 500 mu mateka...
25 May 2018 Yasuwe: 3852 0

Bigoranye APR FC y’abakinnyi 10 ikuye amanota 3 kuri Musanze...

Ibifashijwemo n’abasore bayo bakomoka mu karere ka Rubavu,ikipe ya APR FC...
24 May 2018 Yasuwe: 1940 0