skol
fortebet

Yaya Toure yafotowe ari guca inyuma umugore we basezeranye [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Apr 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Yaya Toure ukina hagati mu ikipe ya Manchester City yagaragaye ari gusomana n’umuhanzi witwa Tanika Bailey,kandi asanzwe afite umugore n’abana 3.

Sponsored Ad

Uyu munya Cote d’Ivoire yatamajwe n’amafoto yashyizwe hanze ari gusomana n’uyu muririrmbyikazi w’injyana ya R&B mu Bwongereza ndetse inshuti z’uyu mukobwa zemeje ko aba bombi basigaye bari mu rukundo.

Yaya Toure yafotowe ari gusomana na Tanika uririmba R&B

Amakuru avuga ko Yaya Toure yihebeye uyu muhanzikazi ndetse basigaye bahorana cyane ko uyu atakibona umwanya uhagije wo gukina ndetse biravugwa ko agiye gutandukana n’umugore we Gneba bashakanye mu mwaka wa 2004.

Tanika yatwaye umutima wa Yaya Toure

Uyu muhanzikazi watwaye umutima wa Toure,afite imyaka 28 ndetse amaze gukora indirimbo nyinshi ku giti cye.

Toure wageze muri Manchester City mu mwaka wa 2010, ubu ahembwa akayabo k’ibihumbi 300 by’amapawundi ku cyumweru,nubwo yabuze umwanya uhagije muri uyu mwaka w’imikino.

Yaya Toure n’umugore we Geneba babyaranye 3

Ibitekerezo

  • Amazi.com niyo amuhugije umugore dore ko abagore biriya muri cote d’ivoire baba barabaciye amatwi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa