skol
fortebet

Yaya Toure yavuze ubugome yakorewe na Guardiola n’urwango rukabije yanga abirabura

Yanditswe: Tuesday 05, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Yaya Toure uri mu beza Afurika yagize,yatangaje ko umutoza Pep Guardiola wa Manchester City yakiniraga mbere y’uko amasezerano ye arangira mu mwaka w’imikino ushize,afitiye urwango rukabije abakinnyi bo muri Afurika ndetse yangije ubuzima bwe muri iyi kipe yo mu Bwongereza.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 35 yavuze ko Pep Guardiola yanga abakinnyi bakomoka muri Afurika ndetse yamukoreye iyicarubozo akigera muri Manchester City,amwima umwanya wo gukina byatumye ava muri iyi kipe nabi.

Yaya Toure yavuze ko Guardiola yamwishe urubozo

Yaya Toure yari amaze imyaka 8 mu ikipe ya Manchester City ndetse ayifasha gutwara ibikombe byinshi, gusa umwaka we wa nyuma wabaye mubi cyane,aribagirana ndetse asezera mu buryo atishimiye.

Yagize ati “Pep yakoze buri kimwe cyose kugira ngo yangize umwaka wanjye wa nyuma,yankoreye ubugome bukomeye.Ese utekereza ko uko yamfashe yari kubikorera mwene wabo Andres Iniesta?,ibyo yakoze yabikoze kubera ibara ryanjye ry’uruhu.

Birashoboka ko twe abanyafurika tudakwiye gufatwa nk’abandi bantu.iyo ndebye ukuntu Pep yagiye afata abanyafurika yakoranye nabo,bintera urujijo.Ni umuntu uba ushaka ko abantu bamubona nk’umuhanga cyane ariko nta muntu ubona urwango agirira abirabura. Ntashobora kubyemera,ariko nagira ikipe irimo abanya Afurika 5 nzamwoherereza gato yo kumushimira.”

Yaya Toure yafashije Guardiola gutwara UEFA Champions League 2009,ndetse amuhesha La Liga 2,ariko umubano we n’uyu mutoza wari mubi bikomereza muri Manchester City aho yamuhemukiye ku buryo bukomeye akamwicaza ku ntebe y’abasimbura.

Yaya Toure yashinje Guardiola kwanga urunuka abirabura

Toure yabwiye France Football ko Guardiola afata abakinnyi be nk’ibikoresho bye ndetse bakwiye gukora ibyo ashaka ariyo mpamvu batumvikanye kuko we yubaha umutoza we ariko atakwemera ko amugira igikoresho cye.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga yavuze ko Guardiola yamugiriye ishyari ndetse yamufataga nk’umuntu bahanganye kubera ibyo yagejejeho Manchester City birimo Premier League 2 (2012 na FA Cup, 2011.

Ibitekerezo

  • ARIKO uyu mutype ibyo avuga ni ukuri kuko niba mwibuka uyu mugabo atoza FC BARCELONE icyo gihe ETOO yakinagamo kandi afite ibihe byiza ariko yahise amwirukana ,Etoo ajya muri Inter de milan .yanga abirabura cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa