skol
fortebet

Young Grace washyize hanze amafoto yambaye imyenda ya Rayon Sports yatangaje impamvu yabimuteye [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 16, May 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop Young Grace yatunguye benshi mu bamukurikira kuri Instagram ubwo kuri uyu wa Gatatu yashyiraga hanze amafoto yambaye imyenda ya Rayon Sports,atangaza ko yabikoze mu rwego rwo kwifuriza amahirwe iyi kipe imuba ku mutima.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Young Grace yagiranye n’ikinyamakuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru,yagitangarije ko nk’umufana wa Rayon Sports yashyize hanze amafoto yambaye imyenda yayo mu rwego rwo kuyifuriza amahirwe masa mu mukino ifitanye na Young Africans, kuri uyu wa Gatatu I Dar Es Salaam.

Yagize ati “Nsanzwe mfana Rayon Sports. Ni ikipe nkunda cyane cyane umukinnyi Yannick Mukunzi. Ariya mafoto nayifotoje kera. Ni amafoto asanzwe nifotoje nambaye iriya myenda kuko ari iy’ikipe nkunda. Uyu munsi nayashyizeho kuko ndi kwifuriza Rayon Sports intsinzi mu mukino irakina na Yanga Africans.

Young Grace yishimiwe na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bamukurikina ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamubwira ko yahisemo neza.

Benshi mu bakurikirana uyu muraperi bavuga ko impamvu akunda Rayon Sports ari uko ikinamo Yannick Mukunzi ndetse bagatanga ibihamya ko yahoze ari umufana wa APR FC,ayivaho kubera ko uyu musore ukina hagati mu kibuga yari yerekeje muri Rayon Sports.

Ibitekerezo

  • Nagukundaga arikokuvufana rayon ndakwanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa