skol
fortebet

Zambia itsinze Amavubi yiyongerera amahirwe yo kwerekeza muri CAN U20

Yanditswe: Saturday 12, May 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Zambia y’abatarengeje imyaka 20 iteye intambwe ikomeye yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika nyuma yo gutsindira Amavubi ku kibuga cyayo ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Sponsored Ad

Umukino watangiye amakipe yombi yigana ndetse buri ruhande rwirinda gutakaza umupira,gusa ibintu byaje guhinduka ku munota wa 34 ubwo rutahizamu Francisco Mwepu yafunguraga amazamu ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.

Mu gice cya kabiri,Amavubi ntitigeze ahindura imikinire ndetse yakomeje gukina ubona nta ntego ikomeye afite,cyane ko Zambia yari yabanize hagati byatumye ku munota wa 78 yinjiza igitego cya kabiri cyatsinzwe nanone na Francisco Mwepu wacenze ba myugariro bose b’Amavubi.

Amavubi yarangije umukino atuzuye kuko ku munota wa 59 Sindambiwe Protais yakoreye ikosa umukinnyi wa Zambia bituma ahabwa ikarita y’umutuku.

Abakunzi b’ikipe y’igihugu ntibishimiye imyitwarire yayo,kuko kuva umupira utangiye kuza urangiye Amavubi atigeze yugariza izamu rya Zambia ndetse nta n’uburyo bukomeye bigeze babona.

Nubwo Zambia itarushaga Amavubi cyane,yagaragaje ko ari ikipe imenyereye aya marushanwa kuko uburyo bukeya babonye babubyaje umusaruro ndetse umukino wo kwishyura uzaba ari umuhango kuko itike yo birasa naho bayikozaho imitwe y’intoki.

Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rwanda XI:
Ntwari Fiacre, Ishimwe Christian, Ishimwe Saleh, Bonane Janvier, Sindambiwe Protais, Cyitegetse Bogarde, Nshimiyimana Marc Govin, Buregeya Prince, Uwineza Aime Placide, Byiringiro Lague na Mugisha Patrick.

Zambia XI: Bwalya Prince, Prince Mumba, Kingsley Hakwiya, Justin Mwanza, Martin Njobvu, Lameck Banda, Benson Kolala, Christopher Katongo, Thomas Zulu, Mumba Muma na Francisco Mwepu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa