skol
fortebet

Zanzibar inyagiye Amavubi ku mukino wa kabiri wa CECAFA

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi inyagiwe na Zanzibar ibitego 3-1 mu mukino wa kabiri wa CECAFA,wabereye ahitwa Machakos kuri uyu wa Kabiri.
Nyuma yo gutsindwa na Kenya ibitego 2-0 mu mukino wa mbere,ikipe y’u Rwanda Amavubi yari yakoze impinduka nyinshi ndetse umutoza Antoine Hey asimbuza ikipe yose yari yakinnye umukino wa Kenya , none birangiye inyagiwe na Zanzibar ibitego 3-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A.
Ikipe ya Zanzibar yafunguye amazamu ku munota wa 34 igitego cyatsinzwe na Mudathir (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi inyagiwe na Zanzibar ibitego 3-1 mu mukino wa kabiri wa CECAFA,wabereye ahitwa Machakos kuri uyu wa Kabiri.

Nyuma yo gutsindwa na Kenya ibitego 2-0 mu mukino wa mbere,ikipe y’u Rwanda Amavubi yari yakoze impinduka nyinshi ndetse umutoza Antoine Hey asimbuza ikipe yose yari yakinnye umukino wa Kenya , none birangiye inyagiwe na Zanzibar ibitego 3-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A.

Ikipe ya Zanzibar yafunguye amazamu ku munota wa 34 igitego cyatsinzwe na Mudathir Yahya ku mutwe nyuma y’uburangare bw’abakinnyi b’inyuma bamuretse wenyine.iki gitego nicyo cyaranze igice cya mbere.

Ku munota wa 47 w’umukino, nibwo Amavubi yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana nyuma y’impinduka zari zimaze gukorwa n’umutoza Antoine Hey watangiye asimbuza Sekamana Maxime na Nshuti Innocent bari babanje mu kibuga,ashyiramo Mico Justin na Biramahire Abeddy wahaye Muhadjiri uyu mupira wavuyemo igitego.

Nyuma yo kwishyura amavubi yaje gukora ikosa rikomeye mu bwugarizi maze uwitwa Mohamed Juma atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 52,ibintu bisubira biba bibi ku Mavubi yari yatangiye igice cya kabiri ashaka kwishyura no gutsinda.

Uko umupira wagendaga ugana ku musozo,niko Amavubi yashakaga igitego cyo kwishyura ndetse agenda asatira izamu rya Zanzibar,aho ku munota wa 86 baje gutakaza umupira abakinnyi ba Zanzibar bawuzamukana biruka maze umukinnyi Kassim Khamis acenga Imanishimwe Emmanuel wari wasigaye mu bwugarizi atsinda igitego cya 3 cyarangije umukino.

Uretse kuba Amavubi yatsinzwe ntibitunguranye kuko yaruhijwe bigaragara n’ikipe ya Zanzibar,kuko guhererekanya umupira Zanzibar niyo yarangije iri hejuru kuko yagize 57 kuri 43 y’Amavubi.

Amavubi ya nyuma mu itsinda rya A,azagaruka mu kibuga ku wa kane aho azahura na Libya yagombaga guhura na Kenya uyu munsi.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga :

Kimenyi Yves,Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel,Niyonzima Ally, Niyonzima Olivier Sefu, Imran Nshimiyimana, Muhadjiri Hakizimana, Maxime Sekamana na Nshuti Innocent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa