skol
fortebet

Ronaldo yasomanye n’umukunzi we biratinda nyuma yo kwegukana UEFA Champions League [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 27, May 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yagarutse kenshi mu binyamakuru kubera ukuntu yasomanye n’umukunzi we Georgina Rodriguez,nyuma yo gutsinda Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ibitego 3-1.

Sponsored Ad

Nubwo uyu mukino wagoye iki cyamamare ndetse kikava mu kibuga kitabonye igitego,nyuma y’umukino cyasomanye n’umukunzi wacyo Rodriguez ndetse bamara umwanya munini bahoberanye.

Ronaldo n’uyu mukunzi we uheruka kumubyarira umwana w’umukobwa mu Ugushyingo 2017,bagaragaje ko umubano wabo ari nta makemwa ndetse bafatanya kwishimira uyu mudali wiyongereye ku yindi Ronaldo amaze gutwara.

Cristiano Ronaldo yaraye atwaye UEFA Champions League ku nshuro ya 5,byatumye kenshi yagaragaye amanika ikiganza cye yerekana ko amaze kwegukana ibikombe bingana n’intoki z’ikiganza cye.

Uretse Ronaldo,abandi bakinnyi barimo Sergio Ramos,Modrid n’umutoza Zidane bahise bajya guhobera abagore babo no kwishimira igikombe.

Ikipe ya Real Madrid ikomeje kwandika aamteka kuva Zinedine Zidane yayigeramo,kuko amaze kuyifasha gutwara ibikombe bitandukanye,ntabwo arasezererwa mu mikino ya UEFA Champions League ndetse nta mukino wa nyuma aratakaza.



Uko byari byifashe ku bandi bakinnyi ba Real Madrid


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa