skol
fortebet

Zidane yaburiye abakunzi ba Liverpool, atangaza icyo akundira Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Wednesday 23, May 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid yatangaje ko abatekereza ko Liverpool ikeneye igikombe cya UEFA Champions League kurusha Rea Madrid bibeshya ndetse ko igituma akunda Cristiano Ronaldo cyane ari uko adacika intege.

Sponsored Ad

Mu kiganiro umutoza Zinedine Zidane wa Real Madrid yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo yabwiye bamwe mu bakunzi ba ruhago bavuga ko Liverpool ifite inzara y’igikombe cya UEFA Champions League kurusha Real Madrid iheruka kugitwara kabiri kikurikiranya ko bibeshya,kuko abakinnyi be bashaka gukomeza gukora amateka muri iri rushanwa.

Zidane yavuze ko Ronaldo ahora yifuza gutsinda

Yagize ati”Ni gute umuntu yavuga ko ikipe ifite inyota y’igikombe kuturusha?,dufite amahirwe yo kucyegukana ku nshuro ya 3.Ni nk’umuntu uvuga ko ubunararibonye buzadufasha kuri uriya mukino.Ubunararibonye ntacyo buvuze icyo tugomba gukora ni ukugenda tugatsinda umukino.Abakinnyi ba Liverpool bazi koi maze imyaka 13 idatwara UEFA Champions League,bazakina biyahura kandi ibyo turabyiteze.Buri wese arifuza gutwara igikombe.”

Zinedine Zidane yabajijwe niba ukuntu Cristiano Ronaldo yatangiye uyu mwaka w’imikino bitaramuciye integer abasubiza ko akunda Ronaldo kubera ko ahorana icyizere ko iyo adatsinze igitego uyumunsi,azagitsinda ejo bigatuma akora cyane.

Yagize ati “Cristiano Ronaldo ni umukinnyi uhora yizeye ko niba atabashije gutsinda uyu munsi,azatsinda ibitego 3 cyangwa 4 mu mukino ukurikirikira.Uko mumuvuga nabi ndetse mukamunenga nibyo bituma akora cyane ndetse agatsinda ibitego byinshi.

Zidane nabasha gutwara UEFA Champions League ku wa Gatandatu,azaba ageze ikirenge mu cya Carlo Ancelotti na Bob Paisley babashije gutwara UEFA Champions League 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa