Kigali

Zidane yakije umuriro kuri Perez kubera umukinnyi ashaka kugura mu mwanya wa Paul Pogba

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 August 2019 Yasuwe: 5379

Umutoza wa Real Madrid yarakajwe cyane no kuba perezida wa Real Madrid yanze kugura kizigenza wa Manchester United,Paul Pogba,ahubwo agahitamo gushora amafaranga ku mukinnyi wa Ajax, Donny van de Beek.

Abayobozi ba Real Madrid banze kugura Pogba kubera ko ahenze cyane ahubwo bahitamo kuzana umuholandi Donny van de Beek,bibabaza cyane Zidane wifuza cyane uyu mwene wabo w’Umufaransa.

Zidane amaze igihe kinini asunika abayobozi be kugira ngo bagure Paul Pogba ariko Perez na bagenzi be banze guhangana na Manchester United yifuza miliyoni 150 z’amapawundi kuri uyu mukinnyi ariyo mpamvu bahinduye ibitekerezo bajya kuri Donny van de Beek wigaragaje cyane mu ikipe ya Ajax ayifasha kugera muri ½ cya UEFA Champions League bakuyemo ikipe ya Juventus.

Real Madrid irifuza gutanga miliyoni 60 kuri uyu musore w’imyaka 22 ukinira Ajax gusa umutoza wayo Zidane ntabikozwa kuko ngo yumva ko Pogba ari we wenyine wakemura ikibazo afite hagati mu kibuga cyane ko Kroos na Modric bari hasi cyane.

Ibinyamakuru bikomeye muri Espagne birimo AS na Marca bizwiho kubogamira kuri Real Madrid byose byemeje aya makuru.



Donny Van de Beek niwe Real Madrid igiye kugura mu mwanya wa Pogba

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 2853 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 1671 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 2922 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 5612 1

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 3943 0

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 3142 0