skol
fortebet

Zidane yatangaje byinshi kuri Ronaldo na Benzema babuze ibitego burundu muri La Liga

Yanditswe: Monday 06, Nov 2017

Sponsored Ad

• Zidane yatangaje ko yishimiye imyitwarire ya Ronaldo na Benzema nubwo babuze ibitego muri La Liga
• Cristiano Ronaldo afite igitego 1mu mikino 7 ya La Liga amaze gukina
• Casemiro we yevuze ko yizeye aba basore ndetse bagiye gutsinda ibitego byinshi mu mikino iri imbere

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid Zinedine Zidane aratangaza ko kuri we yishimiye umusaruro ba rutahizamu 2 Cristiano Ronaldo na Karim Benzema bamuha muri shampiyona ya La liga nubwo igeze ku munsi wa 11 bombi bafite ibitego 2 gusa.

Uyu mutoza yabitangaje nyuma yo gutsinda Las Parmas ibitego 3-0 bya Casemiro,Asensio na Isco aho abanyamakuru bamubajije kuko abona umusaruro w’aba ba rutahizamu basigaye barihunga aho kuritaha.

Yagize ati “Icyo dushaka ni ugukomeza kwitwara neza.Nibyo turavuga Benzema na Cristiano ngo ntibatsinda ibitego,ni ukuri gusa njyewe sinzi n’umubare w’ibitego bafite.Nibo bakagombye kubabazwa bwa mbere ni uko badatsinda ibitego,gusaicy’ingenzi ni akazi kandi dukwiye kubyakira.Cristiano turabizi akunda ibitego kandi yishima ari uko yatsinze ibitego.Turabizi ko azatsinda ibitego byinshi muri shampiyona nkuko ari kubikora muri Champions League.”

Uretse Zidane,umusore Casemiro nawe yatangarije abanyamakuru ko abakinnyi bose ba Real Madrid bari inyuma ya Cristiano Ronaldo na Benzema ndetse ko igihe cyeabo nikigera bazatsinda ibitego byinshi .

Yavuze kandi ko icy’ingenzi ari amahirwe yo gutsinda ibitego bakora kuri buri mukino kandi ko mu mikino iri imbere bazabasha gutsinda.

Cristiano Ronaldo amaze gutsinda igitego 1 mu mikino ya La Liga amaze gukina aho bikomeje kumushyiraho igitutu gikomeye cyane ko ari umwe mu bakinnyi bazwiho gutsinda ibitego byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa