skol
fortebet

Zidane yavuze ku byerekeye kuzana rutahizamu Kylian Mbappe muri Real Madrid

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko yifuza kuzatoza rutahizamu Kylian Mbappe wa PSG kubera ko ari umukinnyi ukomeye ndetse abonamo ubushobozi bwo kuba yamufasha kongera kuzamura iyi kipe y’ubukombe.

Sponsored Ad

Zidane wahawe ububasha bwo kwishakira abakinnyi,yemereye abanyamakuru ko mu mpeshyi bazashora amafaranga mu kugura abakinnyi bakomeye bo kumufasha kongera kubaka Real Madrid ndetse yemeza ko yifuza kuzatoza Kylian Mbappe.

Yagize ati “Tuzagura abakinnyi bashya mu mpeshyi gusa sinabivugaho byinshi.Nakwishimira kuzatoza Kylian Mbappe kimwe n’undi mukinnyi mwiza uwo ariwe wese.”

Umwe mu bagize umuryango wa Kylian Mbappe yavuze ko uyu rutahizamu nawe afite inzozi zo kuzakinira ikipe ya Real Madrid gusa yahishuye ko yifuza kuyerekezamo afite imyaka 23 aho kuri ubu afite 20.

Yagize ati “Iyo aramuka agiye muri Real Madrid afite imyaka 18 yari kuzakora iki afite 23?.Mbappe yifuza kuzaba umukinnyi wa Real Madrid.

Kylian Mbappe ni umwe mu bakinnyi bakiri bato benshi babonamo ubushobozi bwo kuzasimbura Messi na Cristiano Ronaldo bamaze imyaka irenga 10 bayoboye isi ya ruhago.

Zidane arimo gutekereza abakinnyi aazana mu mpeshyi y’uyu mwaka aho bivugwa ko mubo yifuza harimo Neymar, Kylian Mbappe, Sadio Mane,Paul Pogba,Eden Hazard na Raheem Sterling.


Zidane arifuza kuzatoza Kylian Mbappe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa