skol
fortebet

Zidane yongeye kwatsa umuriro kuri Perez amusaba kugura umukinnyi wo muri Liverpool

Yanditswe: Thursday 15, Aug 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane ufite agahinda kenshi kubera kubura Paul Pogba,yasabye ubuyobozi bwe ko bwakora ibishoboka byose bukagura umunya Senegal Sadio Mane ukinira Liverpool.

Sponsored Ad

Zidane ukunda cyane Sadio Mane yabwiye perezida wa Real Madrid ko yifuza Sadio Mane vuba ndetse batanga amafaranga Liverpool yose ishaka bakamubona.

Mane w’imyaka 27 waraye atsindiye Liverpool ibitego 2 mu mukino wa Super Cup yatsinzemo Chelsea kuri penaliti 5-4,Zidane amubonamo ubushobozi bwo gusimbura Cristiano Ronaldo.

Bivugwa ko Zidane yashatse Mane kuva shampiyona irangiye ariko Liverpool isaba amafaranga menshi cyane Real Madrid itabashije kubona.

Liverpool itarigeze ijya ku isoko ryo kugura abakinnyi uyu mwaka,ntishaka kugira umukinnyi wayo itakaza hagati ya Mane,Roberto Firmino na Mo Salah.



Zidane yasabye Perez gushaka uko yagura Sadio Mane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa