skol
fortebet

Zinedine Zidane yasubije abafana bamwibasiriye bamuziza kubanza mu kibuga umuhungu we

Yanditswe: Monday 01, Apr 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko umwanzuro wo gukoresha umuhungu we mu mukino Real Madrid yaraye itsinzemo ikipe ya SD Huesca yawutekerejeho neza kuko yifuzaga kuruhura Keylor Navas wari uvuye mu ikipe y’igihugu ya Costa Rica ndetse ngo Thibaut Courtois yavunikiye mu Bubiligi.

Sponsored Ad

Benshi mu bafana ba Real Madrid bavuze ko umwana wa Zidane,Luca Zidane atari ku rwego rwo kubanza mu ikipe ya mbere ndetse ngo ntiyaraye yitwaye neza mu mukino yaraye itsinzemo Huesca ibitego 3-2.

Zidane yavuze ko guha umwanya wo gukina Luca Zidane ari umwanzuro ukwiriye yafashe kuko umunyezamu we Navas ananiwe mu gihe Thibaut Courtois yavunitse.

Yagize ati “Nishimiye uko yitwaye ndetse yakinnye neza tubasha kubona amanota 3,ariko ni Luca ni umunyezamu wa 3.

Thibaut yaravunitse nashakaga guha ikiruhuko Navas nyuma yo gukinira ikipe ye y’igihugu.Yabyitwayemo neza cyane.”

Impaka zatangiye kuvuka mu bafana ba Real Madrid bibaza ku munyezamu Thibaut Courtois utaratangiye neza muri iyi kipe ndetse na Zidane ntaratangira kumugirira icyizere.


Zidane yasubije abamunenze ko yakinishije umuhungu we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa