skol
fortebet

Zinedine Zidane yatangaje umukinnyi ukomeye azagurisha bwa mbere mu mpeshyi

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko yiteguye kugira abakinnyi arekura kugira ngo azane abandi aho ku isonga agomba kugabanya abanyezamu afite agasigarana umwe uhoraho n’umusimbura we aho kugira abanyezamu 2 bakomeye.

Sponsored Ad

Zinedine Zidane yaciye amarenga ko ashobora kugurisha umunyezamu Thibaut Courtois mu kwezi kwa mbere kuko akeneye kugabanya abanyezamu 3 afite agasigarana 2.

Yagize ati “Ndababwiza ukuri ko mu mpeshyi mutazongera kumbaza ikibazo cy’abanyezamu.Ese nzakoresha umunyezamu umwe uhoraho?bizaterwa n’uwo nzagumana mu ikipe.Ubu ngubu mfite abanyezamu 3 beza.Nta rujijo muzongera kugira ku banyezamu.Bizakemuka vuba.

Navuganye n’ikipe mbabwira icyo tugomba gukora.Twamaze kubikora hsigaye kubwira abantu imyanzuro twafashe.”

Umutoza Zinedine Zidane ni umufana ukomeye wa Keylor Navas wari umaze kuba umunyezamu wa kabiri wa Real Madrid nyuma yo kuza kwa Thibaut Courtois wavuye muri Chelsea.

Ibinyamakuru byavuze ko Zidane yiteguye kurekura Thibaut Courtois witwaye nabi kuva yagera muri Chelsea ndetse yamweretse ko atamukunda kuko kuva yatangira gutoza ntabwo aramuha umwanya wo gukina.



Courtois ashobora kugurishwa mu kwezi kwa mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa