skol
fortebet

Zinedine Zidane yavuze ku byerekeye kugarura Cristiano Ronaldo muri Real Madrid

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Real Madrid,Zinedine Zidane yabwiye abanyamakuru bari bamubajije ku byerekeye kugarura Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Real Madrid ko arajwe ishinga n’imikino 11 isigaye kugira ngo shampiyona ya La Liga irangire ndetse ubyerekeye kugura abakinnyi bashya azabitangaza nyuma.

Sponsored Ad

Abanyamakuru babajije Zinedine Zidane niba afite gahunda yo kugarura kabuhariwe Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Real Madrid ababwira ko ataratangira gutekereza ibyerekeye kugura abakinnyi bashya.

Yagize ati “Ibyo ntabwo aribyo bidushishikaje.Turacyafite imikino 11 ya shampiyona,ibindi tuzabireba mu mwaka w’imikino utaha.Twese turabizi ko Cristiano Ronaldo ari umwe mu bakinnyi beza mu mateka y’iyi kipe.Ntabwo ndatangira gutekereza kuri ibyo bintu.Ikintu cy’ingenzi ni uko nagarutse mu ikipe no kwitwara neza mu mikino 11 isigaye.Dufite umwanya uhagije wo gutegura umwaka w’imikino utaha.”

Zidane na Ronaldo bakoranye neza ndetse benshi mu bakunzi ba Real Madrid batangiye kwifuza ko agaruka kubera ibyo yaraye akoreye Juventus ayifasha gusezerera Atletico Madrid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa