Kigali

Zlatan Ibrahimovic yagiriye inama umutoza wa Manchester United Ole Gunnar Solskjaer

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 March 2019 Yasuwe: 2778

Rutahizamu wa LA Galaxy,Zlatan Ibrahimovic yasabye umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer ko akwiriye kwibagirwa ibigwi bya Sir Alex Ferguson akubaka ibye.

Uyu rutahizamu yavuze ko Solskjaer akwiriye guhindura imvugo yoretse abantu bo muri Manchester United yo kumva ko nta muntu wasimbura Sir Alex Ferguson ndetse no kugereranya abantu nawe.

Yagize ati “ibintu byose bikozwe bigereranywa n’ibyo Ferguson yakoze.Bakunze kuvuga ngo iyo Ferguson aba ahari ibintu ntibyari kuba,ntabwo Ferguson yakora ibintu gutya.Buri kintu cyose aba ari Ferguson.

Njyewe mbonye akazi navuga nti singifite Ferguson.Ndashaka kubaka amateka yanjye ubwanjye.Sinshaka kumva ibyabaye mbere.Ndashaka kubaka ibyanjye.Ferguson yakoze amateka muri Manchester United ariko ubu ikipe yarakomeje nyuma y’uko agiye.Umutoza akwiriye kubaka amateka ye.”

Zlatan utajya aripfana yanenze Gary Neville na Paul Scholes birirwa basebya Manchester United mu binyamakuru kandi nta kazi bayifitemo.


Zlatan yasabye Solskjaer kubaka amateka ye aho kugendera kuya Ferguson

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sarpong na Rugwiro ntibakoze imyitozo ya mbere Rayon Sports yakoreye muri...

Abakinnyi babiri bakomeye muri Rayon Sports barimo Micheal Sarpong na...
24 August 2019 Yasuwe: 1482 0

CAF CC: AS Kigali imaze gusezera KMC yo muri Tanzania

Ikipe ya AS Kigali ifashije abakunzi ba ruhago mu Rwanda kwinjira neza muri...
23 August 2019 Yasuwe: 3813 0

Kimenyi Yves yatunguwe n’agahimbazamusyi gahanitse Rayon Sports...

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports,Kimenyi Yves yatangaje ko yatunguwe...
23 August 2019 Yasuwe: 4374 0

Tchabalala wamamaye muri Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Bugesera FC...

Rutahizamu Hussein Tchabalala wamenyekanye mu makipe abiri yo mu Rwanda...
23 August 2019 Yasuwe: 3187 1

Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu aterekeje muri Arsenal yamushatse akiri...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu ba mbere ku isi,yavuze ko yaganiriye...
23 August 2019 Yasuwe: 2358 0

Rutanga yavuze amayeri bazakoresha kugira ngo basezerere ikipe ya Al...

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yabwiye abanyamakuru mbere yo...
23 August 2019 Yasuwe: 2716 0