Kigali

Zlatan Ibrahimovic yasagarariye umukinnyi bari bahanganye nyuma yo kumutsinda igitego [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 April 2019 Yasuwe: 3320

Rutahizamu wa LA Galaxy,Zlatan Ibrahimovic yakoze igikorwa cyababaje benshi ubwo yatsindaga igitego arangije ajya guha urw’amenyo[Kumwaza] myugariro Nedum Onuoha w’ikipe ya Real Salt Lake bari bahanganye bafatana mu mashati.

Ibrahimovic akimara gutsinda igitego cy’intsinzi,yahise yegera uyu myugariro wahoze akina mu bwongereza mu ikipe ya Manchester City na QPR,aramutontomera cyane,bibabaza uyu musore cyane.

Ku cyumweru gishize nibwo LA Galaxy yatsinze iyi kipe ya Real Salt Lake ibitego 2-1 muri shampiyona ya MLS,birimo igitego cya kabiri cya Zlatan Ibrahimovic ku munota wa 78, cyatumye yitwara nabi kuri Onuoha.

Ibrahimovic yahaye urw’amenyo uyu mukinnyi ndetse amufata ku rutugu biramubabaza bashaka gushyamirana ariko bagenzi be bishimiraga igitego barabatandukanya umusifuzi aha Zlatan ikarita y’umuhondo.

Onuoha yatangarije abanyamakuru ko yababajwe n’uru rugomo rwa Zlatan Ibrahimovic ndetse atangaza ko atari azi ko ariko ateye.

Yagize ati “Yaje kunsaba imbabazi nyum y’umukino ariko mu minota 60 y’umukino yari yambwiye ko ari bumbabaze.Yiyita ko ari ishusho ya MLS, ariko se ni kuriya akina mu kibuga?,simbyitayeho.Ntabwo nemeye kumuha imbabazi.Ibyo yakoze ntibikwiriye.”




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hamza Runaniza wakiniraga Marines FC yasinye imyaka 4 muri Rayon...

Myugariro ukiri muto wakiniraga ikipe ya Marines FC witwa Runanira...
19 June 2019 Yasuwe: 2459 0

Kiyovu Sports na AS Kigali zamaze gusaba umujyi wa Kigali ko wazihuza...

Abayobozi b’amakipe 2 akomeye mu mujyi wa Kigali ariyo AS Kigali na Kiyovu...
19 June 2019 Yasuwe: 1467 2

PSG yasabye Real Madrid umukinnyi wayo ukomeye kugira ngo ibahe Neymar...

Ikipe ya PSG irifuza kugurisha umukinnyi Neymar Jr mu ikipe iyo ariyo yose...
19 June 2019 Yasuwe: 4087 0

Lionel Messi yategetse ubuyobozi bwa FC Barcelona gusinyisha vuba...

Kapiteni FC Barcelona yirengagije ibyamubayeho mu minsi ishize muri Copa...
19 June 2019 Yasuwe: 3102 0

Biravugwa: Hakizimana Muhadjiri yamaze kumvikana n’ikipe ya AS VITA...

Ikipe ya AS Vita Club yo mu mujyi wa Kinshasa muri RDC, yamaze kumvikana na...
19 June 2019 Yasuwe: 2642 0

CAF yatangaje ingano y’amadolari azahembwa ikipe izegukana igikombe cya...

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika CAF,yamaze gutangaza ko...
19 June 2019 Yasuwe: 2051 0