skol
fortebet

Zlatan Ibrahimovic yasuzuguye Manchester United yahoze akinira

Yanditswe: Sunday 28, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic ukina mu ikipe ya La Galaxy yavuze ko ahenze cyane ku buryo ikipe ya Mancehester United itabona amafranga imuhemba aramutse agarutse kuyikinira muri Mutarama ubwo shampiyona ya MLS izaba isojwe.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu ukunze kuvuga amagambo yiganjemo kwirarira cyane,yabwiye abanyamakuru ko ahenze cyane ku buryo Manchester United ya Jose Mourinho itabona amafaranga yo kumuha kugira ngo agaruke kuyikinira muri Mutarama nkuko byari bimaze iminsi bivugwa.

Yagize ati “Ntabwo bishoboka.Ndishimye hano kandi icyo ndi gutekereza ni umukino dufite ku cyumweru.Ngahenze cyane ku buryo ntabwo najyayo.”

Bimaze iminsi bivugwa ko Jose Mourinho yifuza kugarura Ibrahimovic kugira ngo amufashe mu busatirizi buhagaze nabi cyane ko Romelu Lukaku atagitsinda ibitego gusa yaba Mourinho na Zlatan Ibrahimovic bahakanye aya makuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa