skol
fortebet

Zlatan Ibrahimovic yatangaje abakinnyi 2 abona bazitwara neza mu gikombe cy’isi kurusha abandi

Yanditswe: Friday 15, Jun 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Zlatan Ibrahimovicukomoka muri Sweden, wahoze akinira Manchester United ariko kuri ubu akaba akinira ikipe ya Los Angeles Galaxy,yatangaje ko abona abakinnyi 2 bakinira Ubufaransa Paul Pogba na Kylian Mbappe aribo bazitwara neza muri iki gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya uyu mwaka.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 35 utazikinira Sweden mu gikombe cy’isi kubera ko yasezeye mu ikipe y’igihugu,yabwiye abanyamakuru ba FIFA ko kubera ubuhanga aba basore bafite,abona aribo bazitwara neza muri iki gikombe cy’isi.

Zlatan Ibrahimovic yavuze ko Pogba azitwara neza mu Burusiya

Yagize ati “Ntekereza ko umukinnyi Paul Pogba azitwara neza kuko muzi neza ubuhanga ndetse n’umuvuduko agira.Kylian Mbappe niwe mukinnyi ukiri muto uri kuzamuka neza ndetse azigaragaza neza muri iki gikombe cy’isi.

Zlatan Ibrahimovic yemeje ko aba bakinnyi bombi bazereka isi yose ubuhanga bafite mu mupira w’amaguru ndetse bazafasha Ubufaransa kugera kure muri aya marushanwa.

Mbappe niwe mwana Ibrahimovic abona azitwara neza mu gikombe cy’isi

Ubufaransa buzakina umukino wa mbere ku munsi w’ejo na Australia,aho byitezwe ko nta gihindutse aba bakinnyi bombi bazabanza mu kibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa