skol
fortebet

Zlatan Ibrahimovic yatunguye benshi kubera amagambo yavuze kuri Pogba

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Zlatan Ibrahimovic yatangaje ko abantu bakwiriye kureka kunenga Paul Pogba kuko ibyo yakoze byivugira ndetse abona azarenga inynyeri akagera ku rwego rumwe na Cristiano Ronaldo na Messi.

Sponsored Ad

Zlatan wakinannye na Paul Pogba muri Manchester United mbere y’uko yerekeza muri Los Angeles Galaxy mu ntangiriro z’uyu mwaka,yabwiye abanyamakuru ko Pogba ataragera ku bakinnyi barenze hejuru y’inyenyeri ariko mu minsi iri imbere azaba ari ku rwego rwabo.

Zlatan yasingije Paul Pogba

Yagize ati “Ndatekereza ko mufite abakinnyi bari hejuru y’inyenyeri.Ntabwo Pogba aragera ku rwego rwabo gusa ni umukinnyi mwiza mu minsi iri imbere azaba ari ku rwego rwabo.Yatwaye ibikombe akiri muto kurusha abirirwa bamuvuga amagambo mabi.Ntitwagakwiye kunenga Pogba kuko amaze gukina amarushanwa akomeye.Yatwaye igikombe cy’isi agera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Europa League.Yatwaye ibikombe byinshi mu Butaliyani.None murashaka ko akora iki?.”

Zlatan Ibrahimovic yanenze bikomeye bamwe mu bakinnye umupira w’amaguru banenze Paul Pogba kandi ari umukinnyi ukomeye ndetse umaze kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa