skol
fortebet

Zlatan yongeye gutangaza amagambo y’ubwiyemezi imbere y’abanyamakuru

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic w’imyaka 36 ukinira ikipe ya LA Galaxy muri USA yatangarije abanyamakuru ko aba ari perezida w’iki gihugu iyo aza kuba amaze imyaka 10 akina muri USA.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wiyise imana,intare n’umwami wa Paris,yavuze ko abanyamerika bari kumutora akabayobora iyo aza kuba amaze imyaka 10 akinira LA Galaxy kuko mu mezi make ayimazemo amaze kwigarurira imitima ya benshi.

Zlatan yatangaje amagambo yatunguye abanyamerika

Ibrahimovich wavuye muri Manchester United yerekeza muri LA Galaxy muri Werurwe uyu mwaka yavuze ko Abanyamerika bamukunda cyane ndetse bari kumutorera kuyobora Amerika iyo aza kuba amaze imyaka 10 ahakina.

Yagize ati “Sinzi niba narahinduye umuco wa USA gusa nkomeje gukora akazi kanjye neza.Ni abanyamahirwe kuba ntarageze muri iki gihugu mu myaka 10 ishize kuko ubu mba ndi perezida .”

Zlatan Ibrahimovic yavuze ko perezida Trump ari umunyamahirwe kuba yaratowe mbere y’uko ahagera kuko aba yaramutsinze akibera perezida wa USA ndetse avuga ko amaze kwigrurira imitima y’abafana kuko mu mikino 15 amaze gukinira LA Galaxy yatsinze ibitego 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa