skol
fortebet

AFC/M23 yongeye gutsembera amahanga ko itazava mu duce yafashe

Yanditswe: Thursday 09, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Babinyujije mu Itangazo Abanyamuryango ba AFC/M23 bateye utwatsi uburyarya bw’imwe mu miryango mpuzamahanga, bavuga ko bakomeje guhagarara ku ntego yabo yo gutuma Abanyekongo bose basubirana uburenganganzira bwabo mu Gihugu cyabo.

Sponsored Ad

Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukondo n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo), Corneille Nangaa Yobeluo, risubiza ibimaze iminsi bisabwa n’amahanga ko umutwe wa M23 ukwiye kurekura ibice wafashe.

Riti “Abanyamuryango ba AFC bateye utwatsi uburyarya bw’imwe mu miryango mpuzamahanga, kandi bakomeje guhagarara ku ntego yabo yo gutuma Abanyekongo bose basubirana uburenganganzira bwabo mu Gihugu cyabo.”

Iri huriro rivuga ko ari umutwe wa Politiki kandi wa gisirikare ufite intego yo gutuma aba banyekongo bakunze kwimwa uburenganzira bwabo babubona, ndetse rikanahagarika ibikorwa by’ubwicanyi bakomeje gukorerwa.

Riti “Ibice bigenzurwa na M23, ni ibice byabohowe byari bisanzwe binatuyemo bamwe mu banyamuryango bayo, kandi abenshi mu bari babivuyemo bagarutse mu ngo zabo, kandi bakomeje kurwanira ko imiryango yabo imaze imyaka 30 mu buhunzi, itaha iwabo.

Nk’umunyamuryango wa AFC, M23 iri gutanga umusanzu mu guteza imbere demokarasi ndetse n’imiyoborere iha agaciro abaturage kandi itagira uwo iheza muri DRC.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa