skol
fortebet

Declan Rice yihaye inshingano ikomeye kuri Ben White

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati w’Ubwongereza Declan Rice yizeye ko mugenzi we bakinana mu ikipe ya Arsenal Ben White azahindura ibitekerezo akongera kugaruka mu ikipe y’igihugu atacyemera guhamagarwamo.

Sponsored Ad

Myugariro White yanze kwitabira imikino ya gicuti Ubwongereza bwakinnye muri uku kwezi kandi uyu musore w’imyaka 26 ntabwo aragaragara mu ikipe y’Ubwongereza nyuma y’iikombe cy’isi 2022.

Kuri uyu wa kabiri, Rice arakina umukino wa 50 mu ikipe y’igihugu ndetse yagizwe kapiteni w’Ubwongereza muri uyu mukino barakina n’Ububiligi,

Uyu mukinnyi uhagaze neza yavuze ko agiye kuganiriza White akamugarura mu ikipe y’Ubwongereza.Ati: "Twizere ko, hamwe n’ubuhanga afite ashobora kuzana mu ikipe, dushobora kumugarura."

Umutoza w’Ubwongereza, Gareth Southgate, yatangaje ko yamenyeshejwe n’umuyobozi ushinzwe siporo muri Arsenal, Edu ko White adashaka ko bamuhamagara- ariko yongeraho ko atazi neza impamvu yabyo.

White yavuye mu ikipe y’igihugu cy’Ubwongereza mu gikombe cy’isi muri Qatar kubera impamvu ze bwite, amakuru avuga ko atari yishimiye kandi ko yashwanye n’umutoza wungirije Steve Holland.

Aganira na Radiyo BBC 5 Live, Rice yagize ati: "Ben ni umusore mwiza kandi ni umukinnyi w’umupira w’amaguru utangaje.

"Biragoye kumenya neza ibyabaye ariko yafashe icyemezo kandi ntashaka gukinira Ubwongereza muri iki gihe."

Rice yongeyeho ati: "Gukinira Ubwongereza n’icyubahiro gikomeye umuntu ashobora kugira."

White yagaragaje ubuhanga mu ikipe iyoboye Premier League, Arsenal,kandi yerekanye ubuhanga bwe mu gukina imyanya myinshi.

Rice yiyemeje kuganiriza White ngo arebe ko yamugarura mu ikipe y’igihugu ndetse abe yakina Euro 2024.

Rice yagize ati: "Ningaruka [muri Arsenal] nshobora kugirana ikiganiro na we [White] menye icyo atekereza.

"Nifuza ko yazaza. Ndatekereza ko Bukayo (Saka) yabikora. Ndatekereza ko Aaron Ramsdale yabikora. Ndatekereza ko twese tuzaba turi kumwe nitugaruka… twizere ko ashobora guhindura ibitekerezo ariko sinzi ibizava muri ibyo biganiro. "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa